Kuri uyu wa Gatandatu,itariki 1 Ukwakira 2022 imbaga y’abigaragambya yagerageje gutera Ambasade y’u Bufaransa i Ouagadougou, nyuma y’uko ingabo zidasanzwe za Burkina Faso zihiritse ubutegetsi, bwa kabiri mu gihe cy’umwaka, bashinja u Bufaransa gufasha no gucumbikira umuyobozi wirukanwe ku butegetsi, Lt Col. Paul Henri Sandaogo Damiba, kugeza ubu hataramenyekana neza aho aherereye .
Umuvugizi w’abahiritse ubutegetsi, Lt. Jean Baptiste Kabre, kuri uyu wa Gatandatu kuri televiziyo y’igihugu mu izina ry’ubuyobozi bushya yagize ati: “Damiba yagerageje gusubira mu birindiro bya gisirikare by’Abafaransa bya Kamboinsin kugira ngo ategure igitero kugira ngo atere amacakubiri hagati y’ingabo zacu ndetse n’abashinzwe umutekano.”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa yasohoye itangazo ihakana ko nta ruhare yagize mu bikorwa bibera muri Burkina Faso, inashimangira ko “inkambi ingabo z’Abafaransa zibamo itigeze yakira Paul Henri Sandaogo Damiba kimwe na ambasade yacu.”
Ku wa Gatandatu nyuma ya saa sita, abategetsi b’Abafaransa bagiriye abaturage inama yo kuguma mu rugo, kubera imbaga y’abaturage barakaye bari bateraniye hanze ya ambasade y’u Bufaransa.
Nk’uko amashusho menshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje, abigaragambyaga bagerageje kwinjira mu nyubako ya ambasade, bayitera amabuye ndetse bacana imiriro ku marembo no mu nkengero zayo.
Imbaga y’abantu bafite umujinya kandi ngo yangije ikigo cy’Abafaransa mu mujyi wa kabiri munini wa Burkina Faso, Bobo-Dioulasso, nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.

Ku wa Gatanu, nibwo umutwe w’ingabo za Burkina Faso wafashe ubutegetsi muri Ouagadougou, muri coup d’Etat ya kabiri mu gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba mu mwaka umwe. Captain Ibrahim Traore yasimbuye Lt. Col. Paul-Henri Damiba wari uyoboye ubutegetsi yahiritseho Perezida Roch-Marc Christian Kabore muri Mutarama.
Agira icyo avuga bwa mbere kuva yahirikwa, Lt. Col. Damiba mu itangazo ryanditse yasabye abamurwanya kwisubiraho bakirinda intambara hagati y’abavandimwe idakenewe muri Burkina Faso.
Yahakanye kandi ibivugwa n’abasirikare bafashe ubutegetsi ko yihishe mu birindiro bya gisirikare by’Abafaransa ariko ntiyanahishura aho aherereye.
Damiba, wize mu Bufaransa, yayoboye ihirika ry’ubutegetsi ryo ku ya 24 Mutarama 2022 ryirukanye Perezida Roch Marc Christian Kabore. Muri icyo gihe, yasezeranyije ko azagarura demokarasi n’amahoro, ariko kuva icyo gihe ashinjwa kunanirwa guhangana n’intagondwa z’abayisilamu zikomeje guhungabanya umutekano no kwica abaturage n’ingabo z’igihugu mu bice bitandukanye.


