Ikinyamakuru The Times kiravuga ko intare n’inzoka byo mu gasozi byahitanye abarwanyi benshi ba ISIS mu majyaruguru ya Mozambike, aho ingabo zishyigikiye guverinoma zirwana n’inyeshyamba .
Bernardino Rafael, umuyobozi wa polisi mu karere ka Quissanga muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage ko inyamaswa zo mu gasozi zagize uruhare mu rupfu rw’abarwanyi benshi b’abajihadiste, bazwi ku izina rya al-Shabab, mu mirwano iheruka muri icyo gice cyigihugu.
Nk’uko ikinyamakuru The Times kibitangaza, Rafael yagize ati: “Bamwe muri bo bapfuye bazize amasasu y’ingabo zacu ndetse abandi kubera ibitero by’inyamaswa nk’inzoka, imbogo, intare ndetse n’ingona.”
Bivugwa ko inyeshyamba 16 ziherutse gushyingurwa mu karere ka Quissanga.
Abarwanyi ba ISIS bakoresha amashyamba yo muri ako karere bihisha nyamara harimo umubare munini w’inyamanswa nk’inzovu, intare, n’ingwe nubwo zagiye zibasirwa cyane na ba rushimusi.
Ibitero by’ibyihebe muri Mozambique, cyane cyane muri Cabo Delgado ikungahaye kuri peteroli na gaz, byatangiye mu 2017 ariko bivamo urugomo n’ubwicanyi bikabije mu 2020.
Ubu bugizi bwa nabi bwahitanye abasaga 4,000, abagera ku 950,000 bavanwa mu byabo n’intambara biba ngombwa ko Guverinoma ya Mozambique yitabaza amahanga arimo u Rwanda, ngo ayifshe kurwanya izo ntagondwa ubu zimaze gucibwa ntege ku buryo bugaragara nubwo zitararangira.


