Umugaba mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica (FACA) ushinzwe ibikorwa, Brig Gen Freddy Sakama kuri iki Cyumweru yashoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda .

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira ubufatanye mu by’ubwirinzi busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Brig Gen F Sakama n’intumwa ze basuye icyicaro gikuru cya RDF n’ibigo bitandukanye bya gisirikare bya RDF aho baganirijwe byinshi ku mikorere yabyo.

Uyu muyobozi mukuru w’ingabo muri Centrafrica kandi n’itsinda bazanye basuye Urwibutso rwa Kigali rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse basura inzu ndangamurage yo kurwanya jenoside.


