Haravugwa ukurebana ay’ingwe hagati y’umutoza wa Kiyovu Sports na bamwe mu bakinnyi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu kipe ya Kiyovu Sports aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’Umubiligi Alain-André Landeut utoza iyi kipe na bamwe mu bakinnyi bayo.

Iby’aya makuru byagiye hanze nyuma y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona iyi kipe yo ku Mumena iheruka gutsindirwamo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Sunrise ibitego 2-1.

Ni umukino Kiyovu Sports yakinnye idafite Abarundi; Bigirimana Abedi na Bizimana Amiss ‘Coutinho’ isanzwe igenderaho hagati mu kibuga, mu gihe mugenzi wabo Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ na we ikipe isanzwe igenderaho yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Umutoza André Landeut nyuma y’umukino yabwiye itangazamakuru ko aba bakinnyi batakinishijwe kubera ko hari ibibazo bijyanye n’imishahara bafitanye na Kiyovu Sports bagombaga kubanza gukemura.

Ati: “Sinakinnye mfite Coutinho na Abedi kuko ntabwo bakoze imyitozo, ntabwo bakoze kuko barimo bishyuza imishahara yabo. Nyuma naje kubwirwa ko nta mukinnyi wa Kiyovu ufitiwe ikirarane, dutsinzwe 2-1 ariko tugomba gukomeza gukora, tugakora imyitozo ariko umukinnyi utaritoje ntabwo nzigera mukinisha.”

Uyu mutoza yavuze ibi mu gihe hari amakuru avuga ko bariya Barundi banze gukora imyitozo mu cyumweru gishize kubera ko hari imishahara y’amezi abiri Kiyovu Sports ibafitiye.

Andi makuru nanone avuga ko hari abakinnyi ba Kiyovu Sports bamaze iminsi batumvikana n’umutoza wabo, ku mpamvu y’uko hari abatishimiye kuba badakinishwa nyamara baba bitwaye neza mu myitozo.

Ikindi kibabangamira nk’uko ISIMBI yabitangaje ngo ni uburyo uyu mutoza aba ashaka kwinjira mu masezerano buri mukinnyi yagiranye n’ikipe ngo ayamenye, nyamara ibyo byakabaye iby’umukinnyi n’ikipe ye. Bivugwa ko umukinnyi wimye umutoza André Landeut amasezerano ye bahita bagirana ibibazo.

Amakuru ariho ni uko uyu mutoza ibyo akora byose na we aba abizi ko hari ibitameze neza, gusa na none akaba adatewe ubwoba no kuba yakwirukanwa kuko ngo Kiyovu Sports yazamwishyura amafaranga menshi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *