John Kerry wahoze ari umunyamabanga wa leta muri USA mu ruzinduko rw’iminsi 3 i Kinshasa

Sangiza iyi nkuru

Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe imihindagurikire y’ibihe, John Kerry, wahoze ari umunyamabanga wa leta ku butegetsi bwa Obama, arasura Repubulika ya Demokarasi ya Congo guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 03 kugeza ku ya 05 Ukwakira .

Kuri uyu wa Mbere, abaminisitiri b’ibidukikije baturutse mu bihugu bigera kuri 50 barahurira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu nama ku mihndagurikire y’ikirere aho ibihugu bikize bishobora guhura n’igitutu cyo gukusanya amafaranga yo kurwanya imihindagurikire y’ikirere.

Iyi ntumwa idasanzwe ya Perezida Joe Biden, iraba iri i Kinshasa aho yitabiriye iyi nama mpuzamahanga y’abaminisitiri ibanziriza Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe (COP 27) nk’uko tubikesha AFP.

Iyi nama ni inama yo kwitegura iraba ukwezi kumwe mbere y’inama ya 27 y’ibihugu byashyize umukono ku Masezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeranye no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) izabera i Sharm el-Sheikh mu Misiri kuva ku ya 06 kugeza ku ya 18 Ugushyingo.

Biteganyijwe ko nyuma ya Kinshasa, John Kerry azajya i Abu Dhabi mu nama ya “One Planet Sovereign Funds”, ihuriro rihuza abashoramari bakomeye ku Isi, kugirango bateze imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *