Lt. Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wahoze ari Perezida wa Burkina Faso, yamaze kuva muri iki gihugu ahungira muri Togo nyuma yo guhirikwa ku butegetsi.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Lt Col Damiba yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Capitaine Ibrahim Traoré wahise afata ubutegetsi.
Damiba yari Perezida wa Burkina Faso kuva muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kujya ku butegetsi abuhiritseho uwari Perezida, Roch-Marc Christian Kaboré.
Hari amakuru mu mpera z’icyumweru gishize yavugaga ko Damiba nyuma yo guhirikwa ku butegetsi yarimo ategura uko yakwigaranzura Capitaine Traoré, gusa ejo ku Cyumweru yemeye kuva ku butegetsi mu mahoro mu rwego rwo kwirinda ko habaho imirwano igahitana ubuzima bw’abaturage.
AFP yatangaje ko amakuru ya dipolomasi aturuka muri Burkina Faso ari uko Lt Col Damiba nyuma yo kuva ku butegetsi yahise ahungira i Lomé mu gihugu cya Togo.
Aha muri Togo yahageze ejo ku cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2022.
Traoré nyuma yo kumuhirika ku butegetsi yaraye atangaje ko yakiriye ubutumwa bw’abayobozi b’Ingabo za Burkina Faso bwo kumushyigikira mu rugamba rwo kurwanya aba-Jihadistes rugomba gusubukurwa.
Umuryango CEDEAO uhuriwemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na wo watangaje ko wishimira kuba impande zasaga n’izihanganye muri Burkina Faso zageze ku bwumvikane bwo gukemura ikibazo zari zifitanye mu mahoro.


