Guverinoma ya Maleziya yatangaje ko yahaye uhagarariye Koreya ya Ruguru muri kiriya gihugu amasaha atarenze 48 yo kuba yamaze kuva muri kiriya gihugu. Ibi bibaye nyuma y’uko umuvandimwe wa Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru arasiwe ku kibuga cy’indege muri Maleziya mu minsi ishize, Ambasaderi wa Koreya Kang Chol persona non grata ngo akaba yanze gutanga imbabazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku itariki ya 13 Gashyantare 2017, nibwo umuvandimwe wa Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Nam yarasiwe ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Kuala Lumpur muri Maleziya ndetse kugeza ubu hakaba hari n’abagore batawe muri yombi bakurikiranyweho kwicisha uburozi uwo mugabo.
Ambasaderi wa Koreya ya Ruguru muri kiriya gihugu ngo kuva ubwo yakunze gushinja kiriya gihugu ubwicanyi ndetse yanga no gutanga imbabazi, avuga ko leta ya Maleziya yaba yihishe inyuma ya buriya bugizi bwa nabi.
Muri iki cyumweru rero, nibwo Maleziya yasabye ko koreya ya ruguru yasaba imbabazi ku byo Ambasaderi wa yo yashinje leta ya Maleziya ariko ikanga gusaba imbabazi bikaba ari bimwe mu byatumye uyu muyobozi yirukanwamuri kiriya gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urupfu rw’uriya muvandimwe wa Kim jong ngo rwabaye nk’agatotsi hagati y’umubano w’ibi bihugu byombi kugeza n’ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe, hagombaga kuba inama yari kuyoborwa na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa maleziya ariko Ambasaderi wa Koreya ya ruguru akanga kuyitabira.
Ambasaderi yahawe amasaha atarenze 48 yo kuba yamaze kuva muri kiriya gihugu uhereye ku munsi w’ejo kuwa gatandatu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


