Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gor Mahia FC, Sam Ochola, yatangaje ko iyi kipe ntaho ihuriye n’umuryango utavugwaho rumwe wa Freemason, umuyobozi wayo, Ambrose Rachier, aherutse kwemera ko ari umunyamuryango wawo .
Mu itangazo rye kuri uyu wa Mbere, Ochola yavuze ko Rachier ari mu rugendo rwe bwite rutarimo iyi kipe ndetse n’abanyamuryango bayo.
Ochola ati: “Abagize Komite Nyobozi, abakinnyi, abakozi ndetse n’ikipe y’igihangange ya Gor Mahia Football Club bifuza kwizeza abafana bacu ko tutari mu muryango wa Freemason kandi ko kuba umuyobozi wacu ari muri uwo muryango ari urugendo rw’umuntu ku giti cye nk’uko byemejwe mu bitangazamakuru.”
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Duncan Khaemba wa NTV, Rachier yatangaje ko ari umunyamuryango wa Freemason.
Ati: “Ndi hariya kuva mu 1994 kandi nasanze ari ikintu cyiza, ikintu nifuza guhamo ikaze inshuti”.
Yakomeje ashaka gusobanura amayobera yerekeye uyu muryango w’ibanga.
Ati: “Ntekereza ko benshi bavuga bakurikije uko babona ubukiristo, nyamara freemason ntabwo ishingiye ku idini runaka. Byose ni ubujiji.”
Yakomje agira ati “Iyo uramutse ugeze muri salle y’aba Freemason, ikintu cya mbere ubona ni amagambo Umwami Salomo yabwiye Imana agira ati:” Nzakubakira inzu kandi uzashyiraho ubwami bwawe ubuziraherezo. ”
Ochola yasabye abafana ba Gor Mahia kubihanganira mu gihe Komite itegura intambwe ikurikira.
“Komite Nyobozi irasaba abakunzi bose b’iyi kipe gutuza mu gihe dushakisha inzira igana imbere.”
Umuryango wa Freemason ni umuryango utavugwaho rumwe benshi bemeza ko abawugize basenga sekibi, mu gihe ba nyir’ubwite bavuga ko bemera Imana.


