Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yafatanye umushoferi witwa Ndagijimana Jean D’Amour ufite imyaka 44 y’amavuko, ibicuruzwa bitandukanye byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) .
Ibyo yafatanywe ni amabaro 140 y’imyenda ya caguwa, amabaro 7 y’ibitenge, amabaro 5 y’inkweto za caguwa, ibizingo 220 by’insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, salsa 176, ibilo 25 n’ibikombe bibiri by’amata y’ifu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko byafatiwe mu kagari ka Musongati, mu murenge wa Nyarusange ku isaha ya saa Kumi n’imwe za mu gitondo.
Yagize ati:” Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nimero RAF 260 W, yapakiriye ibicuruzwa bya magendu bitandukanye mu Karere ka Nyamasheke nyuma yo kwambutswa mu bwato ikiyaga cya Kivu biturutse mu gihugu cya Kongo, hahise hatangira ibikorwa byo kubifata.”
Yakomeje agira ati:” Ubwo iyo modoka yageraga mu Kagari ka Musongati mu Karere ka Muhanga ari naho yafatiwe, Abapolisi bayisatse basanga irimo ibicuruzwa bitandukanye bya magendu bari batwikirije ihema hejuru. Ndagijimana wari uyitwaye yatawe muri yombi nyuma y’uko abatandiboyi babiri bari kumwe nawe bahise birukanka bakaburirwa irengero.”
Akimara gufatwa, Ndagijimana yavuze ko ibicuruzwa yari apakiye ari iby’umucuruzi witwa Hakizimana Jean Claude ukorera mu Mujyi wa Kigali, bakaba bari bumvikanye ko ari bumuhembe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kubimugereza ku bubiko bw’ibicuruzwa bye buherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Si ubwa mbere afatiwe mu bikorwa bya Magendu kuko mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka nabwo yafatanywe magendu yari atwaye mu modoka ayivanye mu Karere ka Nyamasheke yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye biriya bicuruzwa bya magendu bifatwa, asaba abakora ubucuruzi, kujya babukora mu buryo bukurikije amategeko, bagaca ukubiri na magendu kuko idindiza ubukungu n’iterambere ry’igihugu.


