Nyirampitiye avuga ko yageragereshejwe ruswa

Nyaruguru: Icyorezo cya ruswa cyageze no mu bunzi

Sangiza iyi nkuru

Ubwo bari mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022, bamwe mu bunzi bo mu karere ka Nyaruguru bari basanzwe muri uru rwego bavuze ko bagiye bahura kenshi mu kazi kabo ko kunga, n’abaturage bagerageje kubaha ruswa kugira ngo bafatirwe imyanzuro ibabogamiyeho.

Nyirampitiye Valerie warahiriye manda ye ya 7 nk’umwunzi wo ku rwego rw’akagari ka Mishungero mu murenge wa Nyabimata, avuga ko yagiye ahura kenshi n’abaturage bashatse kumuha ruswa mu kazi kugira ngo afate umwanzuro ubogamye ariko akabangira kubera ko ari umukirisito.Yagize ati: “Barabigerageje inshuro nyinshi. Ariko kubera ko ngendera mu Mwuka Wera ndabahakanira. Ndi umukirisito nzahembwa n’Imana.”

Nyirampitiye avuga ko bishoboka ko bagenzi be batagendera muri Kirisitu barya ruswa bagafata imyanzuro ibogamye.

Nyirampitiye avuga ko yageragereshejwe ruswa
Nyirampitiye avuga ko yageragereshejwe ruswa

Naho Ndagijimana Cyriaque, Perezida w’Urwego rw’Abunzi mu kagari ka Cyeza mu murenge wa Ngoma, akaba ari we wavuze mu izina ry’abunzi bose bo mu karere ka Nyaruguru, na we yemeje ko ruswa mu bunzi ihari.

Yagize ati “Irahari. Hari abantu bumva ko ikibazo cyabo cyakemuka ari uko batanze ruswa. Byambayeho. Umuntu yaje kundeba inshuro eshatu, ndamwangira. Namuhaga inama akagenda akagaruka. Nta cyizere yari afite. Birashoboka cyane ko ruswa abunzi bayirya. Ikimenyetso kibihamya ni uko hari imyanzuro dufata ku rwego rw’akagari yagera ku murenge hagafatwa indi inyuranye n’iya mbere. Nyuma, ikirego cyajya mu rukiko hagafatwa umwanzuro uhuye n’uwo mu kagari.”

Ndagijimana avuga ko akenshi iyo bigenze bityo biba bishoboka ko ruswa yatanzwe ku rwego rw’abunzi b’umurenge.

Ndagijimana ahamya ko ruswa yageze no mu bunzi
Ndagijimana ahamya ko ruswa yageze no mu bunzi

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Gashema Janvier, yasabye abunzi barahiye kugira ubunyangamugayo n’ubushishozi, bagaharanira ubumwe bw’abanyarwanda nk’amahitamo y’Igihugu.

Visi Meya Gashema yaboneyeho kwibutsa ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu kandi ko ihanwa n’itegeko. Ati “Muharanire ubutabera bwunga, mwirinde ruswa. Ruswa ni ikibazo, imunga ubukungu bw’Igihugu kandi ihanwa n’itegeko. Abaturage bizere inzego z’ubutabera, birinde gutanga ruswa. Abunzi na bo birinde imico mibi ishobora gutuma bafata icyemezo kibogamye. Nibahura na ruswa babibwire ubugenzacyaha.”

Mu karere ka Nyaruguru, abunzi batowe bose hamwe ni 602. Harimo 504 bo ku rwego rw’utugari na 98 bo ku rwego rw’imirenge. Magingo aya, ibirarane by’ibirego bagiye guheraho bakemura bingana na 70 mu karere kose.

Abunzi bafite inshingano zo gukemura ibibazo mbonezamubano mu gihe agaciro k’ikiregerwa katarengeje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 3 (3,000,000 Frw).

Abunzi basabwe gutanga ubutabera bwunga, bakarwanya ruswa n'akarengane
Abunzi basabwe gutanga ubutabera bwunga, bakarwanya ruswa n’akarengane

img-20221003-wa0053.jpg
Visi Meya wa Nyaruguru, Gashema Janvier
Visi Meya wa Nyaruguru, Gashema Janvier

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *