Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto

Sangiza iyi nkuru

Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Kenya na Uganda, nyuma y’amagambo atarikiwe neza n’abanya-Kenya yatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Intandaro y’uyu mwuka mubi yabaye ubutumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter.

Lt Gen Muhoozi yanditse avuga ko we n’Ingabo ze byabatwara igihe kitageze ku byumweru bibiri ngo babe bamaze kwigarurira Umujyi wa Nairobi usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Kenya.

Ati: “Njye n’ingabo zanjye ntabwo byadutwara ibyumweru bibiri ngo tube twafashe Nairobi”.

Yunzemo ati: “Nejejwe no kuba abagize akarere kacu muri Kenya bansubije bishimye. Biracyari ibyumweru bibiri. Ahubwo se tumaze gufata Nairobi, natura hehe? Westlands cyangwa Riverside?”

Ubu butumwa bwaje bukurikira ubundi uyu mugabo yari yanditse, avuga ko atumva impamvu ‘umuvandimwe we’ Uhuru Kenyatta atiyamamarije kuyobora Kenya muri manda ya gatatu; ngo kuko yari gutsinda amatora mu buryo bworoshye cyane.

Ni ubutumwa bwatumye abanya-Kenya bibasira Muhoozi, bamwibutsa ko Kenya nk’igihugu kigendera kuri demukarasi itandukanye na Uganda aho ubutegetsi bumaze imyaka hafi 40 mu maboko ya se.

Gen Muhoozi ku rundi ruhande we yabwiraga ko iby’itegekonshinga n’amategeko ntacyo bivuze, ngo kuko bo nka Uganda icyo bashyize imbere cyonyine ari impinduramatwara.

Ibintu byahinduye isura ubwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavugaga ko yafata Nairobi bitamutwaye ibyumweru bibiri.

Bamwe mu banya-Kenya bahise bajya kure batangira kugereranya ubushobozi bw’Igisirikare cyabo (KDF) na UPDF cya Uganda ku byerekeye ibikoresho, abandi bibasira uriya muhungu wa Museveni bavuga ko ibyo ari kuvuga abiterwa n’isindwe.

Cyakora cyo n’ubwo hari abanya-Kenya bafashe Gen Muhoozi nk’uwateraga amashyengo, bamwe mu banyapolitiki muri kiriya gihugu bakomeje ibintu bavuga ko ibyo yatangaje atakinaga.

Umunyamategeko, umwanditsi akanaba umujyanama mu by’amategeko; Ahmednasir Abdullahi, avuga ko ibyo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ari ugutangiza intambara kuri Kenya.

Kuri Twitter ye yagize ati: “Mu mategeko agenga gasutamo mpuzamahanga…ibi byatangajwe n’umujenerali mukuru wa Uganda akanaba umuhungu wa Nyakubahwa Museveni ni ugutangaza intambara kuri Kenya.”

Uyu munyamategeko uri mu bubashywe muri Kenya kandi yavuze ko ubutumwa bwa Lt Gen Kainerugaba bugaragaza ko agambiriye “guhirika Perezida Ruto agafata Nairobi, hanyuma agashinga ibirindiro bya Guverinoma yaba yigaririye mu gace ka Westlands cyangwa Riverside.”

Senateri muri Sena ya Kenya, Kiprotich Arap Cherargei, we yasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya guhamagaza Ambasaderi wa Uganda i Nairobi kugira ngo atange ibisobanuro ku byatangajwe na Gen Muhoozi ndetse anabisabire imbabazi.

Yavuze ko ibyakozwe n’umuhungu wa Museveni ari “ugutesha agaciro umwuka w’ubumwe” busanzwe buri mu bihugu bigize umuryango wa East African Community.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba cyakora cyo mu bundi butumwa yanditse kuri Twitter, yasabye abanya-Kenya gutuza ngo kuko se umubyara yamubujije kwirinda kuzagerageza kubakubita.

Yasabye abanya-Kenya kureka gukomeza kumutuka ahubwo hakabaho ubufatanye mu guteza imbere umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Uyumuhungu wa president museveni kwafite amagambomenshi kandi bidakwiye kumusirikare? nahitemo kuba umunyapolitique nangwa umusirikare kukonjyembona abivangitiranya. llj

  2. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Uyumuhungu wa president museveni kwafite amagambomenshi kandi bidakwiye kumusirikare? nahitemo kuba umunyapolitique nangwa umusirikare kukonjyembona abivangitiranya. llj

  3. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Nyamara uyu muhungu wa Perezida Museveni ashobora kuba afite ikibazo mu mitekerereze, bakwiye kumukurikiranira hafi. Ariya magambo ajya asohora kuri za twitter ze ntabwo ajyanye n’urwego rwa gisirikari ariho. Ise umubyara yari anakwiye kumucyaha agasigaho gukomeza muri uriya mujyo.

  4. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Nyamara uyu muhungu wa Perezida Museveni ashobora kuba afite ikibazo mu mitekerereze, bakwiye kumukurikiranira hafi. Ariya magambo ajya asohora kuri za twitter ze ntabwo ajyanye n’urwego rwa gisirikari ariho. Ise umubyara yari anakwiye kumucyaha agasigaho gukomeza muri uriya mujyo.

  5. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    uziko ariya magambo numwana wigitambambuga atayavuga afite ikibazo mumutwe general kwer ariko ntiwamurenganya ntarugamba yari yajyaho ngo bamucaneho umuriro intambara ye ni kuri twiter

  6. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    uziko ariya magambo numwana wigitambambuga atayavuga afite ikibazo mumutwe general kwer ariko ntiwamurenganya ntarugamba yari yajyaho ngo bamucaneho umuriro intambara ye ni kuri twiter

  7. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Nti mumureke yivugire ,yananiwe gufata ADF imaze inyamaka nkiyo afite, none ngo yafata umurwa mukuru w’igihugu nka Kenya icyumweru kimwe.Ariko arabikwiye ko bamuzamura uko abishatse se.

  8. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Nti mumureke yivugire ,yananiwe gufata ADF imaze inyamaka nkiyo afite, none ngo yafata umurwa mukuru w’igihugu nka Kenya icyumweru kimwe.Ariko arabikwiye ko bamuzamura uko abishatse se.

  9. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Kweri umu general muzima ubu c niwuzasimburase

  10. Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
    Kweri umu general muzima ubu c niwuzasimburase

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *