Nyuma y’aho ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, GS Saint Paul Muko riri mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ritsindishije abana mu bizamini bya Leta ku kigero kidasanzwe, aho mu bizamini bisoza amashuri abanza, abana 72 bakoze batsinze bose, muri bo 61 bakabona amabaruwa abajyana mu bigo bibacumbikira, 23 muri bo bakabona 30/30, abarangije icyiciro rusange 101 na bo bagatsinda bose, 100 bose bakabona amabaruwa nk’ayo, 6 muri bo bakabona 54/54, ababyeyi baharerera barashimira perezida Kagame wabashyiriyeho amashuri nk’aya.
Iri shuri bivugwa ko ryatsindishije kurusha amashuri yose ya Leta muri aka karere, abayobozi baryo bakanemeza ko ngo ryaba riri mu ya mbere ku rwego rw’igihugu yakoze atya, bamwe mu babyeyi barirereramo batangarije BWIZA ko babibonamo intsinzi ikomeye ya Perezida Kagame na Leta ayoboye ku mashuri nk’aya y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kuko ubwo yatangiraga benshi mu babyeyi batayumvaga neza, umwana woherejwemo kubera ubushobozi buke yari yatsinze ikizamini cya Leta akabifata nko kubura uko agira, abandi bakayafata nk’ibihano bahawe n’ababyeyi cyangwa kutabakunda, bamwe bakumva ari nko guta igihe, ari ho banaheraga bayita amazina anyuranye ayapfobya.
Aba ba Bugarama bo banavuga ko, kubera kuvutswa uburezi igihe kirekire na Leta zabanje,aho usanga harize mbarwa, bakaba nta n’ishuri ryisumbuye rya Leta bagiraga muri aka gace, babonye aho kubazanira nibura ishuri rimwe ricumbikira abana,babazaniye nk’aya yo ku mashuri yari asanzwe ari abanza, bumva ngo ntaho bavuye, ntaho bagiye, kuko ngo batanumvaga neza ukuntu ku ishuri ribanza hajya iryisumbuye abana bakiga neza, ariko ubu ngo bakurikije imitsindire y’aba bana,kugeza n’aho bagira amanota aruta aya Petit Séminaire Saint Aloys yari isanzwe iza muri 2 ya mbere mu gihugu mu mitsindire mu cyiciro rusange, ngo bongerewe icyizere cy’uko barerera ahafite ireme bifuzaga.
Aganira na BWIZA nyuma y’ubusabane bw’ubuyobozi bw’iri shuri,ababyeyi,abayobozi banyuranye n’abana ubwabo, umuyobozi waryo, Padiri Uwingabire Emmanuel yavuze ko bashyizemo imbaraga nyinshi bashaka kugamburuza abari bagifata amashuri nk’aya nk’adashoboye, n’abumvaga bakomeza gutanga ibifaranga byinshi bagurishije udusambu ngo umwana ajye mu rimucumbikira yumva ko aya biga bataha atigisha neza, bakishimira ko iyo ntego bayigezeho, kuko n’umwaka ushize bari batsindishije ku kigero cyegereye iki, na bwo bari mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu.
Ati: “Imitsindire nk’iyi yari imenyerewe gusa mu mashuri yigenga kuko n’aya Leta acumbikira abana biba hake. Ubwo rero n’aya y’uburezi bw’ibanze yatangaiye gukora ibisa n’ibitangaza, tunakurikije hano mu Bugarama ukuntu bari baravukijwe uburezi igihe kirekire, nta shuri ryisumbuye rihaba, n’abiga abanza bagarukira muri ayo gusa bagataha bakajya kubura icyo bakora, uyu murenge ugahorana ibibazo by’ubukene no kubura benshi bize bawuzamura, gushimira perezida wa Repubulika rwose ntawe utabikora arebye aho uburezi buvuye n’aho bugeze muri uyu murenge.”
Avuga ko ikindi cyashimishije ababyeyi cyatumye bashimira umukuru w’igihugu,ngo ni ukuntu n’umwaka ushize, uretse imitsindire mu mashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, 49 bari barangije ayisumbuye bose babonye dipolome, 32 muri bo babona amanota abajyana muri kaminuza, ikaba na yo ari intambwe idasanzwe mu mashuri nk’aya kera yasuzugurwaga, 3 muri aba bakaba barabonye 73/73.
Uyu mwaka na bwo ngo 6 boherejwe gukora icya seminari bagitsinze bose ku manota yo hejuru, ari ubwa mbere bibayeho, n’ibindi byinshi bigaragaza agaciro k’aya mashuri, uretse muri ibyo ngo no mu mikino no kugaragaza impano abana bifitemo, gutwara ibikombe byabaye imwe mu ntego zabo, nk’uko babigaragaje umwaka ushize, bivuzeko abana bajyaga babura aho bagaragariza impano zabo, ubu bafite amahirwe yo kugera kure, kuko gukomeza kwiga binabageza kubindi ababyeyi babo bavukijwe.
Kubeyerekeye abahaza badafite ubushobozi na buke kubera imibereho igoranye y’iwabo, Padiri Uwingabire ati: “Nyuma yo kubona ibibazo byinshi bibangamira imyigire ya bamwe muri bo, birimo gutabwa n’ababyeyi,ubupfubyi n’ibindi, twashatse inshuti hirya no hino, dushyiraho n’agaseke kiswe caritas,aho umwana atura uko yifite ngo bagenzi be bafashwe. Dufite abana 87 bafashwa n’abagiraneza twashatse bazabishingira kugera na za kaminuza, abasigaye bagafashwa n’icyo kigega,ku buryo nta mpungenge ku mwana utagira epfo na ruguru zo kutiga kubera icyo kibazo.’’
Avuga ko icyerekezo bafite ari uko buri mwana azajya aharangiriza ari ku rwego rushimishije mu bumenyi butandukanye,ari yo mpamvu banashyizeho kwiga ibindi nyuma y’amasomo asanzwe, ubutetsi, ubuhanzi, umuco gakondo nyarwanda, gutunganya amashusho n’ibindi, kugira ngo umwana udashoboye kujya muri kaminuza abe yagira ikindi kimufasha, hanashakwa uburyo abafite impano mu mikino inyuranye bashakirwa amakipe yubatse izina mu gihugu,akabafasha kuzamura impano zabo.
Avuga ariko ko nubwo hari byinshi byishimirwa,hakiri n’imbogamizi, nko kuba bafite ibikoresho bya Laboratwari na za mudasobwa ariko nta byumba byo kubyigishirizamo, bagikoresha amashuri, kuba nta cyumba cy’imyidagaduro bagira kandi bashaka kuyigisha, n’ibindi bigikenewe birimo n’imodoka itwara abakinnyi babo bajya mu marushanwa hirya no hino, agashimira ababyeyi,abarimu,ubuyobozi bw’akarere, ubwa Diyoseze gatolika ya Cyangugu, ubw’igihugu n’abandi bose bagira uruhare mu kuzamura aya mashuri akagera ku rwego nk’urw’acumbikira abana, akizera ko n’ibyo bibura,ku bufatanye bizaboneka.
Umuyobozi wa Komite y’ababyeyi baharerera Bushayija JM,avuga ko iyo bavuga gushimira Perezida wa Repubulika babivugana uburemere cyane,kuko ukurikije imiterere y’uyu murenge n’ibishuka urubyiruko bihaba, iyo hadashyirwaho iyi gahunda ngo abana bose bige, na we atazi uko biba bimeze.
Ati: “Ntitwabona uburyo tumushimira nk’ababyeyi. Kuba abana bacu biga muri aya mashuri bagera ku rwego nk’uru rw’imitsindire, mu gihe bari kuba ari za Mayibobo, abandi barangiza abanza abakobwa bakumva igisigaye ari ugushaka abagabo no kubyara gusa kuko nta kindi bari kuba bashoboye, ariko kuba yarabikemuye, utagishaka uwize ushyira mu mwanya uwo ari wo wose ngo umubure, natwe ababyeyi tuzakomeza kugaragaza uruhare rwacu,dufashe abana kwiga neza,abarita tubagarure, tumushimire mu bikorwa bifatika.’’
Uyu murenge wa Bugarama umaze imyaka igera ku 10 uza ku isonga mu mitsindire cyane cyane mu mashuri abanza ya Leta, Iranzi Olivier umwe mu bana bagize 54/54 wari wahagumye arangije abanza, yatsindiye kujya mu rimucumbikira ubushobozi bukaba buke, akavuga ko byose bituruka mu miyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame, agasaba bagenzi be guha agaciro aya mahirwe akomeye ababyeyi babo benshi batagize, abana bashaka guta ishuri bagakeburwa bakarigarurwamo byihuse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nsengiyumva Vincent de Paul, ashimangira ko nta kindi cyagombye kuba kiwuvugwamo mu burezi kitari ugushimira byimazeyo umukuru w’igihugu, akavuga ko uretse iri, n’andi mashuri yose yo muri uyu murenge yatsinze bishimishije, bivuze agaciro ababyeyi baha uburezi bitewe n’uburyo bafasha abana babo mu myigire, ko bake barangara bigatuma hari abarita bagiye gukeburwa, buri mwana waritaye kubera impamvu zinyuranye akarigarurwamo.





