Perezida Trump agiye gusinya irindi tegeko rirebana n’abimukira

Sangiza iyi nkuru

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017, Perezida Trump asinya irindi tegeko rishya rirebana n’abimukira muri kiriya gihugu nyuma y’imyanzuro yari yabafatiye yateje impagarara n’impaka mu gihugu bikageza ubwo urukiko rurihagarika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko iri tegeko rishya rizasinywa hagamije kuvugurura iryari risanzweho urukiko ruvuga ko ari amatwara mashya Perezida Trump yazanye ku butegetsi, ibi ngo bikazakorwa mu rwego rwo kubungabunga umutekano mu gihugu kuko ibikorwa by’imyigaragambyo yamagana itegeko rya mbere byangije byinshi ndetse hakaba hakigaragara n’akavuyo kadasanzwe cyane cyane ku bibuga by’indege n’ahandi hatandukanye.
Ibwirizwa ryo kuwa 27 Mutarama 2017, ryavugaga ko nta munyamahanga wemerewe kongera kwinjira muri kiriya gihugu nk’impunzi ndetse ko n’abari mu gihugu bagomba gutaha bagasubira iwabo.
Iri tegeko ryavugaga ko mu gihe kingana n’iminsi 90 gusa, abaturage bo mu bihugu 7 byari byashyizwe ku turonde bagomba kuba bamaze gushira muri Amerika ndetse ko nta n’undi wo muri ibyobihugu byiganjemo iby’Abisilamu wemerewe kwinjirayo, mu gihe abandi bimukira basanzwe bo bari bahawe iminsi 120 yo kuba bamaze gusubira mu bihugu byabo baturutsemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku itariki ya 3 Gashyantare, nibwo umucamanza wa mbere yasabye ko iri bwirizwa rihagarikwa hanyuma byemezwa ku itariki ya 9 kugeza ubu rikaba ritubahirizwaga ariko ibikorwa by’imyigaragambyo byo bikaba byari bigikomeje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Biteganyijwe ko ku munsi w’ejo tariki ya 6 Werurwe ari bwo ibi byose bizasubirwamo mu ibwiriza rishya Perezida trump azashyiraho umukono.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *