Ukraine iravuga ko yabohoje ibice bimwe byo mu ntara iherutse komekwa ku Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Ukraine iravuga ko ingabo zayo zafashe imidugudu myinshi muri Kherson, imwe mu ntara enye zigaruriwe n’u Burusiya zometswe ku gihugu .

Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko imidugudu ya Novovoskresenske, Novohryhorivka na Petropavlivka iri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Kherson “yabohowe”.

Bije nyuma y’uko ku wa Gatatu Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashyize umukono ku byemezo by’itegeko nshinga kugira ngo intara enye za Ukraine, Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia zomekwe ku mugaragaro ku Burusiya.

Kuva muri Nzeri ingabo z’u Burusiya ibihumbi n’ibihumbi zasubiye inyuma ziva mu mirongo y’imbere mu majyepfo no mu burasirazuba nyuma y’ibitero bya gisirikare bya Ukraine.

Mu ijambo rye mu ijoro ryakeye, Perezida Zelenskyy yavuze gacye mu kirusiya ashaka kumenyesha ingabo z’u Burusiya n’abazishyigikiye ko bamaze gutsindwa intambara nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomez ivug.

Mu magambo ye kuri Putin yagize ati: “Abanya Ukraine bazi icyo barwanira. Kandi abaturage benshi bo mu Burusiya barimo kumenya ko bashobora gupfa kubera ko umuntu umwe adashaka guhagarika intambara”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *