Lionel Messi yafashe umwanzuro ukomeye

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Argentine Lionel Messi, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar ari cyo cya nyuma azaba akinnye.

Hari mu kiganiro uyu rutahizamu wa PSG yagiranye n’umunyamakuru Sebastián Vignolo w’iwabo muri Argentine.

Yagize ati: “Iki kizaba Igikombe cy’Isi cyanjye cya nyuma. Ndakubwiza ukuri. Icyemezo cyamaze gufatwa.”

Messi na Argentine kuri ubu bari mu makipe y’ibihugu ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ni nyuma yo kwitwara neza batwara Copa America mu mwaka ushize wa 2021.

Kuri ubu Argentine imaze imikino ibarirwa muri 35 idatsindwa, ibiyigira ikipe rukumbi imaze imikino myinshi idatsindwa.

Messi by’umwihariko ni umwe mu bakinnyi bitezwe cyane mu gikombe cy’Isi, nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsindamo ibitego 12 mu mikino 15 amaze gukina.

Messi kandi amaze gutanga imipira umunani yavuyemo ibitego, ibisobanura ko amaze kugira uruhare mu bitego 20.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *