RDC yashyikirije Uganda abasirikare ba UPDF ‘bari barashimuswe’ na FARDC

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyikirije iya Uganda abasirikare babiri bo mu ngabo zayo byari byavuzwe ko bashimuswe na FARDC.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo aba basirikare bafatiwe n’Ingabo za Congo Kinshasa ku mupaka uhuza ibihugu byombi, ibyo abanya-Uganda bise ubushimusi.

Ejo ku wa Kane ni bwo aba basirikare barimo uwitwa Joseph Okello na mugenzi we witwa Michael Kwemoi bombi bo ku rwego rwa Private Congo Kinshasa yabashyikirije Uganda, mu gikorwa cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’ahitwa Busanza i Kisoro.

Umuyobozi w’inzego zishinzwe umutekano muri Kisoro, Hajj Shaffiq Sekandi, yashimiye Guverinoma ya Congo Kinshasa ku bw’igikorwa cya kivandimwe yakoze cyo gusubiza Uganda bariya basirikare bayo.

Yavuze ko bariya basirikare Congo Kinshasa yari yatwaye bari mu bagize batayo ya 35 y’Ingabo za Uganda ikorera i Kisoro.

Aba basirikare ubwo bashimutwaga ngo bari bambaye imyambaro isanzwe, ndetse nta n’imbunda bari bafite.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarubuye, Elnest Ndibyariye, yavuze ko atumva impamvu Ingabo za Congo zakoze kiriya gikorwa ‘cya kinyamaswa’ nyamara buri gihe Uganda yakirana yombi abanye-Congo mu gihe hari imirwano mu gihugu cyabo.

Yavuze ko niba bariya basirikare bari bakoshereje Ingabo za Congo Kinshasa, zari kumenyesha iza Uganda zikabacishaho akanyafu aho kubashimuta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *