Bamwe mu bayobozi n’intiti muri Uganda bagize icyo bavuga ku mbabazi Perezida Museveni yasabye Kenya byihuse mu izina ry’umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 48, yirukanye ku buyobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka ariko agahita amuzamura mu mapeti akamugira Jenerali w’inyenyeri enye .
Batatu muri bo, Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Mathias Mpuuga, Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala, Erias Lukwago n’Umushinjacyaha mukuru ureberera abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Wilfred Niwagaba, basabye ko Gen Muhoozi ahubwo yamanurwa mu ntera kandi akajyanwa mu rukiko kubera ko yarenze ku mategeko y’ingabo abuza abasirikare gutanga ibitekerezo byakurura amacakubiri muri rubanda ku bibazo bya politiki, igisirikare n’ububanyi n’amahanga.
Umuvugizi wa UPDF, Brig Felix Kulayigye, asubiza ikibazo nk’iki mu kiganiro kuri Twitter cyateguwe n’umuyobozi mukuru wa Afurika Institute of Investigative Journalism (AIIJ), Solomon Serwanjja, yatesheje agaciro iki kibazo, avuga ko nubwo igitekerezo cya Gen Muhoozi cyateje “ikibazo” cyari icy’“umuntu ku giti cye” kandi ahanini “nta ngaruka cyagira”.
Mu kiganiro kuri iyi ngingo, yaba abayobozi ndetse n’abahoze ari abayobozi barimo umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi, uzwi ku izina rya Bobi Wine, wavuze ko ubutumwa bwa twitter bw’umuhungu wa Museveni nta gutekereza kurimo, yabajije impamvu umugaba w’ikirenga w’ingabo ari we wasabye imbabazi aho kuba umuhungu we.
Gen Muhoozi yateje umwuka mubi hagati ya Uganda na Kenya ubwo yatangazaga kuri twitter ko we n’ingabo ze, atigeze asobanura izo ari zo, bakenera ibyumweru bibiri kugira ngo bafate Nairobi (umurwa mukuru wa Kenya).
Mu bundi butumwa, Muhoozi yasabye ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yakunze kwita “mukuru we”, yagombye kuba yarirengagije imipaka y’itegeko nshinga akiyamamariza manda ya gatatu.


