Buruseli: Ubutabera bugiye gushyira ahagaragara amakuru mashya ku iyicwa rya Patrice Lumumba

Sangiza iyi nkuru

I Buruseli haravugwa impinduka zikomeye mu iperereza ku iyicwa rya Patrice Lumumba muri Mutarama 1961. Ubutabera bw’u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gushyira muri dosiye y’iperereza inyandiko hafi ya zose za komisiyo y’iperereza ryakozwe mu myaka 22 ishize n’Inteko ishinga amategeko. Iki cyemezo cyafashwe n “urugereko rw’ubujurire” mu rwego rw’iperereza ryatewe n’ikirego cyatanzwe ku ya 23 Kamena 2011 na François Lumumba, imfura ya Patrice Lumumba, arega Ababiligi cumi n’umwe .

Umucamanza ushinzwe iperereza ku iyicwa rya Patrice Lumumba azabona dosiye ye itubuka bitunguranye yiyongeramo dosiye hafi magana abiri. Ni inyandiko zikubiyemo ibyagezweho mu mezi 18 y’iperereza ryakozwe na komisiyo ishinzwe iperereza mu mutwe w’abadepite mu 2000 na 2001. Hakubiyemo inyandiko-mvugo nyinshi z’ubuhamya bwatanzwe mu muhezo nk’uko yi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Ubushinjacyaha bubona ko ari inzira yo kumva neza uko ibintu byagenze kugeza ku iyicwa rya Patrice Lumumba ndetse no kugenzura niba hataba harimo abantu kugeza ubu batari bazwi. Biragaragara ko iki cyemezo gishobora kuzana ibyiringiro bitigeze bibaho nyuma yo kubona hari amakuru, kugeza ubu yari ibanga ashobora kujya ahagaragara ku ruhare rw’u Bubiligi mu iyicwa rya Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Congo yigenga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *