Kuri uyu wa Kane, Amerika yashinje abacanshuro b’Abarusiya gucukura umutungo kamere muri Repubulika ya Centrafrica, Mali, Sudani n’ahandi kugira ngo ubafashe gutera inkunga intambara yo muri Ukraine, ikirego u Burusiya bwateye utwatsi buvuga ko ari “umujinya wo kurwanya u Burusiya .”
Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yavuze ko ikigo cy’abacanshuro cya Wagner gisahura umutungo kamere ukoreshwa mu gutera inkunga intambara muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati no muri Ukraine.”
Thomas-Greenfield yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku bijyanye no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro binyuze mu gucuruza umutungo kamere wa Afurika mu buryo butemewe n’amategeko ati: “Ntukibeshye: abantu hirya no hino muri Afurika bari kwishyura igiciro kinini kubera ibikorwa by’ubujura bya Wagner hamwe n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.”
Wagner, ikoresha abahoze mu Ngabo z’u Burusiya, yarwaniye muri Libya, Syria, Repubulika ya Centrafrica, Mali no mu bindi bihugu. Yashinzwe mu 2014 nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye intara ya Ukraine yitwa Crimée kandi bugatangira gushyigikira abashaka kwitandukanya na Ukraine muri Donbas, mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ambasaderi w’u Burusiya muri Amerika, Vassily Nebenzia, yatangaje ko yababajwe no kuba Thomas-Greenfield yazamuye ikibazo cy “Inkunga y’u Burusiya ku bafatanyabikorwa ba Afurika.”
Nebenzia yagize ati: “Ibi bigaragaza imigambi yabo n’intego zabo z’ibyo bakeneye mu by’ukuri mu bihugu bya Afurika.”



2 Responses
USA yashinje u Burusiya kwiba umutungo kamere wa Afurika ugakoreshwa mu ntambara muri Ukraine
Niba na bo biba bakoze ibigaragara. USA ko yiba inateza umwiryane? Iyo aba twibwaga n’abarusiya n’abashinwa byaruta. Na Iran no North Korea
USA yashinje u Burusiya kwiba umutungo kamere wa Afurika ugakoreshwa mu ntambara muri Ukraine
Niba na bo biba bakoze ibigaragara. USA ko yiba inateza umwiryane? Iyo aba twibwaga n’abarusiya n’abashinwa byaruta. Na Iran no North Korea