Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yateguje ko mugenzi we uyobora u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora gutegeka ko mu ntambara iri kubera muri Ukraine hakoreshwa intwaro kirimbuzi, kuko ngo ntaba akina iyo abivuga.
Mu nama y’ishyaka Democrate riri ku butegetsi, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2022 Biden yavuze ko Isi ishobora kongera guhura n’ibihe bikomeye byiswe Armageddon mu nk’ibyo 1962 ubwo Abasoviyeti boherezaga intwaro kirimbuzi muri Cuba, bitegura kuzirasa muri USA.
Armageddon cyangwa Harimagedoni ni ijambo ry’Igiheburayo riboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya 16, umurongo wa 16 (Ibyahishuwe 16:16). Isobanura ko ari ahantu abantu bazateranira ku munsi w’imperuka.
Biden yagize ati: “Ntabwo turahura n’ugushoboka kwa Armageddon kuva ku bwa Kennedy [wayoboye USA kuva mu 1961 kugeza mu 1963) no mu gihe cy’ibibazo cya misile zo muri Cuba. Hariya hari umuntu nzi neza. Ntabwo aba akina iyo avuga ko ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi, izangiza ubuzima n’iz’uburozi kubera ko igisirikare cye ntikiri gukora neza, ni ko wabivuga.”
Mu gihe Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete zashyiraga intwaro kirimbuzi muri Cuba, USA na yo yazijyanye hafi y’u Burusiya, bigaragara ko urugamba rukomeye rwari rugiye kuba. Gusa hifashishijwe inzira ya dipolomasi, ibihugu byombi byarumvikanye birazicyura, bikomeza guhangana mu magambo gusa mu cyiswe intambara y’ubutita.
Intwaro Abasoviyete bohereje muri Cuba bivugwa ko ari zo zakanguye USA, itangira gushora imbaraga nyinshi mu kubaka igisirikare cyayo, igiha ubushobozi bugezweho bwagifasha guhangana n’icyo ari cyo cyose cyagerageza kuyihungabanya cyangwa cyahungabanya inshuti zayo.

6 Responses
Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’
Russia na USA baramutse barwanishije atomic bombs,isi yose yashira.Ese ibyo imana yaremye isi yabyemera?Ijambo ryayo risobanura neza ko izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.

imana iturengere ntituzaphe tuzize ubusa
Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’
imana iturengere ntituzaphe tuzize ubusa
Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’
Na covid-19 baremye yaradusize nabyo bizarangira.
Biden yateguje ko Putin ashobora gukoresha intwaro kirimbuzi kuko ‘adakina’
Na covid-19 baremye yaradusize nabyo bizarangira.