tsar_bomba.jpg

Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Kamere muntu imutera guhora mu makimbirane agera aho akavamo intambara mugihe ibintu bitagenda uko abishaka. Kubera iyo mpamvu, Abantu bashishikarijwe gukora intwaro zo kwirwanaho birinda abanzi babo kubera izo ntambara mu gihe zatangiye. Intwaro na zo zagiye zivugururwa mu mateka, kimwe n’ibindi bintu byose, akaba ari muri urwo rwego twabateguriye urutonde rwa bombe 10 zitinyitse ku Isi dukesha bscholarly.com .

1. Tsar Bomba:

Tsar Bomba, igisasu cyo mu bwoko bwa bombe hydrogène RDS-220, nicyo gisasu kinini kandi cyica cyane cya kirimbuzi cyigeze guturitswa. Gifite ubukana bukubye inshuro 3.800 ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki mu Ntambara ya II y’Isi yose. Ku ya 30 Ukwakira 1961, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zaturikirije iki gisasu hejuru y’ikirwa cya Novaya Zemlya mu Nyanja ya Arctique y’u Burusiya.

tsar_bomba.jpg

Abashakashatsi basanze serwakira yatewe n’icyo gisasu yaragenze ibirometero 560, imenagura amadirishya y’inzu muri Norvege na Finlande. Ubushye bwo ku rwego rwa gatatu bushobora guterwa n’ubushyuhe bw’iturika bwageze muri kilometero 100 (Miles 62). Indege ya Tu-95 yajugunye iki gisasu cya hydrogen mu kirere aba ari ho giturikira muri metero 4000 uvuye ku butaka.

2. Soviet Test 119 (1962):

soviet_test_119_1962_.jpg

Iyi misile yo mu bwoko bwa misile zambukiranya imigabane (ICBM) yageragerejwe mu kirere mu kiswe Test # 219, bivugwa ko yaturikiye mu birometero 3,8 hejuru y’inyanja, nicyo gisasu cya kabiri gifite ingufu mu byaturikijwe, n’iturika rya kilotons 24.200 n’ubushobozi bwo kwangiza ikintu cyose kiri mu ntera y’ibirometero 41 uvuye aho cyaturikiye.

3. Castle Bravo:

Intwaro ya kirimbuzi ya TX-21, bakunze kwita “Shrimp,” na Castle Bravo. Ni igisasu cya kirimbuzi Amerika yageragereje ahitwa Bikini Atoll mu Birwa bya Marshall ku ya 1 Werurwe 1954. Bivugwa ko cyahumanyije abari batuye ibi birwa ubwo bagarukaga nyuma y’igeragezwa. Abakozi bo mu bwato bw’uburobyi bw’Abayapani, Lucky Dragon No, bwari hafi aho nabo bahumanyijwe n’uburozi bw’iki gisasu.

castle_bravo.jpg

Bivugwa ko Castle Bravo, ifite ubushobozi bukubye inshuro 1200 ibisasu byatewe Hiroshima na Nagasaki.

4. The Little Boy And The Fat Man:

Ku ya 6 Kanama 1945, indege y’intambara ya Enola Gay yarekuriye igisasu cya kirimbuzi mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani cyari cyahawe izina rya “Little Boy” (B-29 Super Fortress). Colonel Paul Tibbets wo mu ngabo za Amerika zirwanira mu kirere mu mutwe wa 393 ushinzwe kurasa za bombe, niwe wari utwaye indege.

little-boy-fat-man.jpg

Ni ibisasu bya mbere bya kirimbuzi byigeze gukoreshwa ku rugamba. Iki cyarashwe iminsi itatu mbere yuko igisasu cya kabiri kijugunywa kuri Nagasaki. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, Umushinga wa Manhattan warimo guteza imbere iyi ntwaro. Uranium 235 niyo soko y’imbaraga z’iturika ryacyo.

5. Test 123 (Joe 106):

test_123.jpg

Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zagerageje iyi ntwaro kirimbuzi ku ya 23 Ukwakira 1961, mu igerageza ryahawe izina rya Test 123. Ugereranije na “Tsar Device,” igisasu cyaturikijwe icyumweru kimwe mbere y’igihe cyari giteganyijwe. Bivugwa ko igisasu cya Hiroshima cyari gifite ubushobozi buri munsi y’iki inshuro 830. Iki gisasu cyageragerejwe Mu duce twa Sukhoy Nos, Novaya Zemlya, ahiswe Area C, gitera iturika rya Megatoni zigera kuri 12.5.

6. Mk-24/B-24:

Intwaro nini ya kirimbuzi izwi ku izina rya Mk-24, bakunze kwita B-24 cyangwa Mark 24, yakozwe n’ingabo z’Abanyamerika hagati ya 1954 na 1955. Ibisasu bigera ku 105 by’ubu bwoko nibyo byubatswe mu gihe kitarenze umwaka.

mk27.jpg

N’uburebure bwa metero zisaga 7 n’uburemere busaga toni 21, igisasu ubwacyo cyari kinini. N’ubwo itigeze igeragezwa ku mugaragaro, kubera ubushobozi bwayo bwo kurimbura, Mark 24 yahawe umutaka ukoreshwa mu kumanuka mu ndege kugirango gitinde mu kirere kimanuka ngo abari mu ndege yagiteye babone umwanya wo guhunga ahantu cyari guturikira.

7. The B41 nuclear bomb:

Mu ntangiriro ya za 1960, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoze B41 Nuclear Bomb, bakunze kwita Mk-41, byari biteganyijwe ko izaba ifite ubushobozi bwo gusenya bwa megatoni 25 mu iturika ryayo, bigatuma iba mu bisasu bikomeye cyane byubatswe n’Abanyamerika.

the_b41_nuclear_bomb.jpg

Abashakashatsi bavuga ko, nubwo gifite ubushobozi bucye ugereranije n’ibindi bisasu biri kuri uru rutonde, B-41 ari yo ntwaro ikomeye ya kirimbuzi yigeze yubakwa.

8. Aviation Thermobaric Bomb of Increased Power (FOAB):

foab.jpg

Igisasu cyubatswe n’u Burusiya, bakunze kwita “Se wa Bombe zose,” ni igisasu gikozwe muri lisansi gipima ibilo 7.100. Ni bombe ifite ubushobozi buhambaye ku buryo ishyirwa mu ntwaro za kirimbuzi nubwo itanganya ubushobozi na MOAB (Mama wa Bombe zose) yakozwe n’Abanyamerika.

9. Ivy Mike (1952):

Mu rwego rwa Operation Ivy, Amerika yajugunye igisasu cya Mike, igisasu cya mbere cya hydrogène cyabayeho ku Isi, mu 1952. Ibisasu bya kirimbuzi bikoresha ingufu za nikeleyeri kugira ngo bitange ingufu ziturika, mu gihe ibisasu bya hydrogène byifashisha ingufu za nikeleyeri kugira ngo byongere guturika kwabyo.

ivy_mike.jpg

Igeragezwa rya Ivy Mike, yapimaga ibiro 63,500, ryatanze iturika rihambaye rya kilotoni 10.400, cyangwa imbaraga z’iturika za toni miliyoni 10.4 za TNT. Ugereranije na Little Boy, yarashwe Nagasaki, iturika ryari rikubye inshuro 700.

10. GBU-43/B Massive Ordnance Air Blast (MOAB):

MOAB, rimwe na rimwe izwi ku izina rya “Nyina w’ibisasu byose,” ni igisasu gitanga cyagenewe gukoreshwa mu kurwanya iterabwoba ndetse no gusenya ibigo bitorezwamo ibyihebe munsi y’ubutaka. Ni intwaro yica itari mu bwoko bwa kirimbuzi mu bubiko bw’intwaro bw’Abanyamerika yagenewe gusenya indaki n’ibigo byubatse munsi y’ubutaka.

an-inert-version-of-the-gbu-43b-massive-ordnance-air-blast-moab-bomb-at-the-star-spangled-salute-air-space-show-at-tinker-air-force-base-2a8bn1w.jpg

MOAB yari igisasu gikomeye cyane mu bubiko bwa Pentagon, mu bigikoze usangamo lisansi, kandi kigakora ku bintu byose biri ku butaka no munsi y’ubutaka, gisiga serwakira n’ubushyuhe bukabije.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Abakora bombes atomiques ni abasazi.Bazi neza ko zasenya isi yose mu kanya gato.Mu by’ukuli,baba barwanya imana yaremye isi ngo tuyitureho.Bo bagashaka kuyitwika.

  2. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Abakora bombes atomiques ni abasazi.Bazi neza ko zasenya isi yose mu kanya gato.Mu by’ukuli,baba barwanya imana yaremye isi ngo tuyitureho.Bo bagashaka kuyitwika.

  3. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Imana ntizaba kundira ko barimbura isi kuko atarimwe mwayiremye ,?_! Ibaze nawe.

  4. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Imana ntizaba kundira ko barimbura isi kuko atarimwe mwayiremye ,?_! Ibaze nawe.

  5. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Bazabura uwo babikubitisha bizane umugesi intambara igira amategeko

  6. Ibisasu 10 bya mbere bikomeye kandi biteje akaga ku Isi
    Bazabura uwo babikubitisha bizane umugesi intambara igira amategeko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *