IMF igiye kuguriza u Rwanda amafaranga miliyari zisaga 300

Sangiza iyi nkuru

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, cyemeye guha Leta y’u Rwanda inguzanyo y’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 310 yo kurufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi w’intumwa za IMF zoherejwe mu Rwanda muri gahunda yo gusuzuma uburyo inguzanyo yayo izakoreshwa, Haimanot Teferra, ni we wemeje aya makuru nk’uko ikinyamakuru The Bloomberg cyabitangaje kuri uyu wa 7 Ukwakira 2022.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri kigiye guhabwa iyi nguzanyo ya IMF iri muri gahunda yitwa ‘Resilience & Sustainability Trust, nyuma ya Barbados yahawe miliyoni 183 z’amadolari.

Iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika mu igenamigambi ryacyo, cyateganyije ko kizakoresha miliyari 11 z’amadolari mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. IMF igiye kuguriza u Rwanda amafaranga miliyari zisaga 300
    Ntibazibagirwe kuhira i Ndego muri kayonza izuba rimeze nabi

  2. IMF igiye kuguriza u Rwanda amafaranga miliyari zisaga 300
    Ntibazibagirwe kuhira i Ndego muri kayonza izuba rimeze nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *