Abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Abafatanyibikorwa batandukanye haba ku rwego rw’igihugu no kui rwego Mpuzamahanga ku wa Gatanu tariki 3 Werurwe,2017 bashyizeho uburyo bwarinda abaturage mu gihe cy’iruka ry’ibirunga mu Mujyi wa Goma.Gusa ngo nta Ngengo y’Imali Leta yashyizeho.
Ubu buryo ngo bufite ikarita igaragara ahari ububiko bw’ibikoresho by’ubutabazi ndetse n’ahantu hazakira abaturage mu gihe cy’iruka ry’ibiruga. Bugaragaza kandi uduce dufite kwibasirwa cyane n’uburyo abaturage bagomba kuhava hakurikijwe integuza zitangwa n’amatsinda ashyinzwe kugenzura ibirunga nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru , Valérien Mbalutwirandi, yavuze ko ubu buryo buri mu byihutirwaga gukorwa umwaka ushize gusa ngo bufite kuzahura n’ibibazo cyane cyane ku ishyirwa mu bikorwa ryabwo.
Mbalutwirandi akomeza avuga ko ubu buryo bwagombaga gukoreshwa no ku ruhande rw’u Rwanda gusa ngo kugeza ubu ibihugu byombi ntacyo biremeranyaho.Ikindi ngo giteye urujijo kuri ubu buryo bushya ni uko nta bikoresho bihagije kugira ngo bushyirwe mu bikorwa kuko Leta ya Congo nta Ngengo y’Imali yashyizeho ijyanye n’ibiza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


