Bamwe mu batuye umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba bafite amahirwe yo guturira imipaka y’ibihugu 2 byagombye kubabera imwe mu mpamvu y’iterambere rirambye kubera uburyo bw’imikorere ibyara amafaranga buva kuri ayo mahirwe barusha ahandi henshi mu gihugu ariko bitabuza bamwe guhora mu bukene bw’akarande kubera ko ibyo babonye bitabagirira akamaro bitewe n’amakimbirane mu miryango asa n’ayabokamye.
Aya makimbirane nk’uko BWIZA yabitangarijwe na bamwe mu batuye uyu murenge ubwo bahuriraga mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu kuyarwanya cyateguwe n’umuryango Never again Rwanda, binyuze mu ikinamico rigaragaza ububi bw’ayo makimbirane n’ingaruka zayo mu muryango nyarwanda, aho bamwe muri bo banahawe ijambo bakagaragaza icyo babona cyakorwa ngo agabanuke barangamire ibikorwa bibateza imbere, ngo aterwa ahanini no kutanyurwa kw’abagabo benshi bashaka abagore babirukana bazana abandi, bigateza ibibazo muri abo bagore ubwabo n’urubyaro rwabo kuko akenshi abagabo nk’abo nta n’icyo baba bafite babaha.
Ibi ngo ni byo bikurura ibibazo byinshi kuko abagabo nk’abo babyara abana benshi kuri abo bagore bose, ntibabiteho, bakabata, abagore n’abana bakabura epfo na ruguru,bigakorwa kandi n’abagabo baba barahimukiye baturutse ahandi, abo bana bakaba umutwaro kuri Leta ibashakira uburyo biga, bigatera n’izindi ngorane kuko iyo ngo bajya kwiga batariye banagaruka bakabibura,bamwe babura uko bagira bakayata bakajya gushaka ikibatunga kandi uwagombye kubatunga ahari, ahubwo yirirwa mu nzoga no mu bandi bagore.
Mico Lucie utuye mu mudugudu wa Kabuye mu kagari ka Pera, avuga ko yaje ku mugabo ari umugore wa 2, uwa mbere bari bafitanye abana 7 na we babyarana abandi 5. Ngo kuko yabonaga umugabo asa n’udatekereza ibyo kubaka, ahubwo ari uwo mu nzoga no mu irari ry’abagore ridashira, n’agasambu ahawe ko ku mugore mukuru ngo gatunge abo bana be akakamburwa, yaje kwishakira ibye ariko umugabo amubanira nabi cyane, amuzaniraho abandi bagore 2 arabakodeshereza, babonye byanze barigendera, uwa 3 azanye nyuma ,we amujyana mu mutungo w’uyu Mico.
Ati: “Urumva ko yadushatse turi abagore 5. Ageze mu myaka 60 akiri mu irari ry’abagore ringana rityo, abana 12 yabyaye kuri jye no ku mugore wa mbere ntiyigeze abitaho, abo bagore 2 yazanye nyuma yanjye akabakodeshereza yabuze ubukode barigendera, azana uwa 3 nyuma yanjye amushyira mu nzu yanjye niyubakiye kuko jye nkiri muto mfite imyaka 35 gusa, mbasha kwihahira.’’
Arakomeza ati: “Mpanganye na we mu buyobozi,umugore mukuru yararekeye, abo 2 bandi babonye batashobora ubwo buzima barigendera,uwo yashyize mu nzu yanjye nkaba jye naragiye gukodesha n’abana banjye na we turarebana ay’ingwe, mbese urumva ko umwanya twagafashe twiteza imbere ushirira mu manza z’urudaca tutazi n’igihe zizarangirira kuko ni umusaza utagira gahunda n’imwe y’imibereho myiza y’umuryango we. Arampohotera bikabije, ariko umukuru we kuko afite abana bakuru, ntahakandira atinya ko bamukubita.’’
Iri hohoterwa riterwa n’imibanire mibi ngo rigera no ku bagabo barikorerwa n’abagore babo baba baratwawe n’inzoga nyinshi , ubusambanyi no kudaha agaciro abagabo babo, bamwe mu bagore bakavuga ko n’abagabo bagowe,ikibazo ari uko bo baceceka ibibi bakorerwa, bagakomeza kwihagararaho,bagashinjagira bashira.
Umugore w’imyaka 52 utuye mu mudugudu wa Misufe akagari ka Nyange, ati: “Nyabuneka murengere n’abagabo kuko hari abahohoterwa bikabije. Nk’ubu nturanye n’umugabo,utuye mu mudugudu wa Cyagara, we n’umugore we baje bahingiririza baturutse ahandi, kuko umugabo afite ubwenge bwo gushakisha, ntakururwe n’ibishukana nk’inzoga n’abagore bitesha umurongo abagabo b’ino benshi, barahageze bakora bizigama, umugabo ahingira abandi byakwera bakagabana.
Byagenze neza umugabo atangira kugura imirima,agura ikibanza barubaka, inka zigera kuri 5 mu rugo, inzu ashyiramo amazi n’umuriro,agera ku rwego rwo gucuruza butiki, ariko umugore abonye ibintu bije,ubuzima buhindutse ararengwa,atangira gusuzugura umugabo akabyereka n’abandi, atangira kujya ararana mu kabari n’abandi bagabo, umugabo yavuga akamuteza abana bagahondagura bakagira intere, kugeza ubwo umugabo bimuyobeye, ahunga urugo akajya arara muri butiki, ariko ikitubabaza cyane ni uko n’aho umugore ahamutera akajya kumubuza umutekano.’’
Aba, kimwe n’abandi batuye uyu murenge,bavuga ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse ku mibanire mu miryango kuko ikibazo cyo gihari, giteza ingaruka nyinshi, kuko nk’uwo mugore ngo yabanje kubwira umugabo ngo najye amuha amata inka zikamwa ayagurishe ajye ajya kurangura i Kamanyola muri RDC acuruze, umugabo aramworohera arayamuha, ayo acuruje yose akajyana mu kabari no mu bagabo, kugeza ubwo urugo rwasubiye inyuma na za nka zose ziragurishwa, abana bari mu buzima bubi bitari ngombwa.
Undi mugore ati: “Ibiri gukinwa hano si ikinamico ahubwo ni ukuri kwigaragaza hano mu Bugarama. Turasaba ko bitagarukira ku makinamico gusa, ko hanabaho kuganiriza izo ngo, hakarebwa icyakorwa kuko birarenze kandi birahungabanya imiryango cyane, abari abakungu ugasanga bahindutse abatindi, abana bakahangirikira cyane.’’
Umuhuzabikorwa wa Never again Rwanda muri Rusizi, Uwibambe Joséphine, avuga ko batangiye ubu bukangurambaga bamaze kubona ko ikibazo gihari n’ingaruka nyinshi kizana, bahitamo gushyira mu ikinamico ibihabera,hakanakorwa ibiganiro n’abaturage, kugira ngo babanze banumve uburemere bw’ikibazo, bafatanirize hamwe kugikemura.
Ati: “Kirahari gihangayikishije,n’abaturage hano babigaragaje, bavuga ko n’abagabo koko bahohoterwa ariko hari n’ababyitera kubera kwaya umutungo w’urugo, ubikoze umugore n’abana bakamuteraniraho bakamukubita, hakaba n’abagore bigira indakoreka bakisenyera, ingaruka zikagera ahanini ku bana kandi hano hari amahirwe menshi y’iterambere babura kubyaza umusaruro bagahugira muri ibyo by’imburamumaro, tukaba, ku bufatanye n’ubuyobozi n’abaturage ubwabo, tuzakomeza ubukangurambaga, tukizera ko hari benshi buzahindura bakava i buzima bakajya bi buntu.”

Umurenge wa Bugarama utuwe n’abaturage basaga 37.000, barimo abahimukira bavuye ahandi, bahashakira imibereho,bamwe bahagera, imibereho yaza bagahindukana, hakagaragara n’aho ayo makimbirane agera kukwicana, Gitifu wawo Nsengiyumva Vincent de Paul, akavuga ko ikibazo gihari, ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa bagiye kubarura ingo zibanye nabi zose, zigishwe, izitagaragaza impinduka zishakirwe ikindi zakorerwa,ariko abana bareke gukomeza kugwa mu ngaruka batiteye.




