Minisitiri Musafiri yasobanuye byimbitse buruse ihabwa abanyeshuli

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba avuga ko ku kibazo kijyanye na Buruse abantu bagomba gufatanya bakabyumva kimwe kuko usanga mu myumvire ya benshi bumva ko ari ya mafaranga ahabwa umunyeshuri mu ntoki cyangwa se ajya kuri konti ye kugira ngo ashobore kubona ibimutunga.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, Minisitiri Musafiri yavuze ko usanga abantu bibagirwa ikindi gice kinini ari nacyo gitwara amafaranga menshi kandi atangwa na Leta harimo agenda ku bikorwa remezo nk’ibikoresho bya za Raboratwari n’agenda mu gushaka abarimu no kubahemba ndetse n’abandi bakozi bakora muri ayo mashuri.
Ati ” Mu by’ukuri iki nicyo gice kinini cyane, nacyo kigomba kumvikana ko ari Buruse cyangwa inguzanyo umunyeshuri ahabwa ’’.
Akomeza avuga ko igice gitoya cy’amafaranga ahabwa umunyeshuri kugira ngo amutunge ari umusanzu Leta itanga kuko igice kinini iba yagitanze ahandi.
Ati ” kugira ngo aha ngaha munabyumve neza, kuki tureba amashuri makuru gusa kuki tutagerageza no mu mashuri yisumbuye”.

Aha avuga ko mu mashuri yisumbuye Leta yubaka inyubako, igashyiramo ibikoresho, ikishyura abarimu, igakora integanyanyigisho n’ibindi byose bya ngombwa bikenewe naho umubyeyi akagira uruhare rw’amafaranga yo gutunga umwana.
Ati ” amafaranga yo kugaburira umwana ku ishuri ni uruhare rw’umubyeyi , akayatanga, iyo nayo ni contribution, aha ngaha niho bikwiye kumvikana, Leta ntabwo izafata inshingano 100% mu myigire y’abanyeshuri biga muri za Kaminuza’’.
Yongeraho ko umuntu ku giti cye cyangwa se umuryango we ufite icyo ugomba gushyiraho ati ” ibyo ngibyo rwose nagirango bisobanuke mu gihe Leta ivuga ngo turashaka kubaka ireme ry’uburezi dushyiraho za Rabotwari zifite ibyangombwa byose, tukagira abarimu bigishijwe neza bateguwe n’inararibonye, tukagira n’ibindi bikenerwa, urwo ngurwo ni uruhare rukomeye cyane’’.
Minisitiri Musafiri kandi akaba yaravuze ko abantu bagomba kumva ko n’ababyeyi bagomba kugira umusanzu bashyiraho, kuko igihe uruhare runini Leta izaba yarushyizeho bitewe n’amikoro, n’ubukungu buzamuka , nibigenda neza,bikagenda bizamuka niyo nkunga Leta itanga yakwiyongera.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba mu kiganiro n’abanyamakuru

Yungamo ko ubu icyihutirwa ni uko Leta yagumana cya gice kinini kandi nacyo ibona ko abanyeshuri batagishobora.
Aya mafaranga ibihumbi 25 akaba ahabwa abanyeshuri biga muri za Kaminuza za Leta bavuka mu miryango ibarirwa mu cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri by’Ubudehe bigizwe n’abatishoboye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2001 nibwo aya mafaranga ibihumbi 25 yatangiye gutangwa, abanyeshuri basaba ko yakongerwa bagendeye ku kuba ibiciro byaragiye byiyongera ku masoko.
Ku bijyanye no kuba aya mafaranga yakongerwa bikaba byaragarutsweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, itangaza ko bitewe n’uko ibiciro bihagaze ku isoko ndetse n’aho iterambere rigeze, amafaranga angana n’ibihumbi 25 y’inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri bo muri za Kaminuza atagihagije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *