Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi umushoferi witwa Gashema Tumani imukurikiranyeho icyaha cyo gutanga ruswa kugira ngo ikamyo atwara ifite ibibazo birimo gucomoka feri ihabwe icyangombwa cy’ubuziranenge.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni yasobanuye ko tariki ya 7 Ukwakira, Gashema yajyanye iyi kamyo ku kigo gishinzwe gusuzuma imikorere y’ibinyabiziga i Rwamagana.
Isuzuma ngo ryagaragaje ko iyi kamyo ifite ibibazo bitatu. Ati: “Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo uwitwa Gashema yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka abereye umushoferi, mu karere ka Rwamagana,
bikaza kugaragara ko imodoka ye yo mu bwoko bw’ikamyo ifite ibibazo bya mekanike birimo kuba feri yaracomotse, kudakora neza kwa moteri imena amavuta na Parishoke yarakutse, yagombaga kubanza kujya gukoresha kugira ngo abashe guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge.”
SP Twizeyimana yasobanuye ko aho kujya gukoresha iyi kamyo, Gashema yaje kwegera umupolisi, amusaba kumuha icyangombwa cyemeza ko yujuje ubuziranenga, amuha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 70,000, umupolisi ahita amutangaho amakuru ku bamukuriye, umushoferi atabwa muri yombi.
Nk’uko urubuga rwa Polisi rubyemeza, Gashema afungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha (RIB) ya Kigabiro muri Rwamagana. Akurikiranweho icyaha cyo gutanga ruswa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 n’7 n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagati y’3 n’5 ya ruswa aba yahamijwe gutanga.



