Byibuze abantu 17 biciwe mu gitero cya misile cy’u Burusiya mu ijoro ryakeye mu Mujyi wa Zaporzhzhia mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibanze, Anatoliy Kurtev, kuri iki Cyumweru, wemeza ko ari igitero cya kabiri mu minsi itatu .
“Nk’ingaruka z’igitero cya misile muri iri joro kuri Zaporizhzhia, inyubako n’imihanda mu gice gituwe cy’umujyi byangijwe,” Uyu ni Kurtev, umunyamabanga w’ubuyobozi bw’umujyi mu butumwa bwa telegram.
Uyu niwe wongeyeho ko abantu 17 ari bo bamaze kumenyekana bishwe n’icyo gitero nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Iki gitero cyaje nyuma y’ikindi cya bombe kibasiye kuwa Gatandatu ikiraro kiri hagati ya Crimea n’u Burusiya, aho abayobozi b’u Burusiya bavuze ko ari ikamyo yari itezemo igisasu yangije igice cy’iki kiraro.
Abashinzwe iperereza bo mu Burusiya bavuze ko iki kiraro cya kilometero 19 cyibasiwe n’igiturika mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, cyahitanye abantu batatu, gitwika ibigega byinshi bya peteroli kandi kigwisha inzira ebyiri z’imodoka z’ibyerekezo bitandukanye.
Igisasu cyishimiwe n’Abanya-Ukraine ndetse n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, ariko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, nta kintu na kimwe yigeze abivugaho mu ijambo rye nijoro kandi abayobozi ntibigeze bigamba kuba inyuma y’icyo gitero.


