Nyuma yo kuva muri Uganda, Perezida mushya wa Kenya, William Ruto, ategerejwe muri Tanzania kuri iki Cyumweru, itriki 9 Ukwakira, mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu, azasoza kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Ukwakira 2022 .
Nyuma yo gusura Ethiopia, aho yatangije Safaricom Ethiopia, ibinyamakuru byo muri Kenya byari byatangaje ko azakomereza ingendo ze muri Tanzania na Uganda.
Muri Uganda akaba yarakiriwe kuri uyu wa Gataandatu, itariki 8 Ukwakira, na Perezida Yoweri Museveni ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe. Yagiye muri Uganda mu rwego rwo kwifatanya n’Abagande kwizihiza imyaka 60 ishize babonye ubwigenge.

Ku itariki ya 13 Nzeri 2022, nyuma y’icyumweru kimwe Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwemeje intsinzi ye, nibwo William Ruto, yarahiriye ku mugaragaro kuba Perezida wa gatanu w’igihugu.


