Abatekamutwe bazwi ku izina ry’Abahigi barembeje abaturage b’imirenge ya Gakenke bababeshya ko bazabaha umuriro w’amashanyarazi. Aba biyitirira REG ngo basaba amafaranga abaturage, ariko mu bayatanga harimo n’abayobozi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere.
Abaturage b’imirenge yegereye icyaro nibo babaye ibitambo by’ubu butekamutwe. Iyo ni nka Mugunga, Muzo, Busengo, Mataba na Kamubuga. “Abahigi” ngo baza babisangira mu ngo, bakabaka amafaranga bavuga ko bazabaha amashanyarazi, bakanayabagereza mu rugo ku buryo bworoshye. Ibi ariko bigasaba kubanza kwishyura nibura amafaranga ibihumbi mirongo itanu. Mu bayatanga mbere rero, ngo harimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Nyuma y’aho abaturage baganiriye n’ikinyamakuru Imvaho Nshya, umuyobozi w’akarere ka Gakenke avuga ko abo batekamutwe baza bambaye imyenda y’akazi, bafite n’ibikoresho.
Meya Nzamwita Deo, akeka ko ababikora ari bamwe mu bahoze ari abakozi ba EWASSA. Agira ati “abayobozi nabo ni bamwe mu bayatanze, kuko babonaga abo bantu bambaye imyenda ya EWASSA, bafite n’ibikoresho byayo. Ikindi baca make cyane, kandi hari n’abo babanza guha umuriro, abandi bakaboneraho kwishyura bihuta”.
Meya akomeza avuga ko mu kuyatanga bafatira ku mapoto ya REG, bakageza umuriro mu nzu, ariko ntibatange Cash power (agasanduku kagurirwamo umuriro). Iyi ngo yaba ari nayo yabaye intandaro yo kubivumbura, nk’uko Meya Nzamwita abivuga.
Ati “byamenyekanye ari uko abaturage bagiye gusaba Cash power ku ishami rya REG, barebye muri mudasobwa barababura, bibaza uko byagenze”. Ngo abaturage babisobanuriye REG, babajije n’abayobozi bavuga ko bose bayatanze, hatarebwe uyobora cyangwa uyoborwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba batekamutwe ngo bahinduranya nimero za telefoni n’imyanya bashinzwe. Umuturage w’umurenge wa Mugunga agira ati “hari ukubwira ngo akuriye REG mu rwego rw’intara, yamara kubona ibintu bitinze, akazana undi ngo ni umuyobozi mu rwego rw’igihugu, iyo ubonye rero umuyobozi mu rwego rw’igihugu n’uwari usigaye ataratanga imisanzu ahita ayatanga”.
Gusa uwahigaga agiye guhigwa
Meya Nzamwita avuga ko aba biyise abahigi nabo bagiye guhigwa. Agira ati “Ikibazo cy’abahigi natwe twakimenye nko mu murenge wa Kamubuga, ubu natwe tugiye kubahiga, kandi tuzarwanya uwo ari wese, urya imitsi y’abaturage agamije kubiba”.
Ikindi Meya asaba abaturage kujya bashishoza, bakareba abo bagiye gukorana nabo, batitaye ku nyota bafitiye umuriro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


