Umujyi wa Kiev usanzwe ari umurwa mukuru wa Ukraine ndetse n’indi mijyi itandukanye y’iki gihugu, yibasiwe n’ibitero byinshi bya za missile mu Gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga biravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Kiev humvikanye uguturika gukomeye, nyuma y’igihe uyu mujyi utibasirwa n’ibitero ibyo aribyo byose.
Kugeza ubu abategetsi muri Ukraine bakomeje gushyira mu majwi u Burusiya, nyuma y’amagambo aheruka gutangazwa na Perezida Vladimir Putin.
Putin mu mashusho aheruka gutambutswa ku rubuga rwa Telegrame rw’ibiro bye, yashinje Ukraine kuba inyuma y’iturika ry’ikiraro cya Kerch gihuza u Burusiya n’agace ka Crimea, ashimangira ko abaturikije kiriya kiraro bagomba kubiryozwa.
Kiriya kiraro gifite agaciro gakomeye n’ikitegererezo ku Burusiya, cyaturikijwe ku wa Gatandatu n’ibyo Moscou yavuze ko ari ikamyo yari itezemo igisasu.
Uretse uguturika kumvikanye mu mujyi wa Kiev, imijyi ya Lviv, Ternopil na Zhytomyr mu Burengerazuba bwa Ukraine cyo kimwe n’uwa Dnipro uherereye rwagati muri Ukraine.
Nko muri Kiev nibura ahantu habiri harashwe nyuma gato ya saa mbili zuzuye z’igitondo, nyuma haza kubaho ibindi bitero byarashwe ahantu hatandukanye muri uyu mujyi.
Inzego z’ubutabazi muri Ukraine ziravuga ko hari abantu bapfuye n’abakomeretse kubera ibi bitero bya misile, gusa ntiharamenyekana neza umubare w’abapfuye n’inkomere.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba abinyujije kuri Twitter ye; yavuze ko u Burusiya ari bwo buri inyuma ya biriya bitero.
Kuleba yavuze ko ibyakozwe ari igikorwa cy’iterabwoba, ashimangira ko Putin ari “icyihebe kivugisha missile”.
Minisitiri w’ingabo za Ukraine, Oleksii Reznikov, we yatangaje ko igihugu cye “kitazasenyurwa na missile z’iterabwoba”, n’ubwo zakubita umutima w’umurwa mukuru Kiev.
Amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana imodoka nyinshi i zirimo gushya ndetse binavugwa ko hari zimwe mu nyubako zangiritse.
Muri uyu mujyi kandi harumvikana intabaza iburira abaturage igitero cy’igisasu yari yabanje kuvuga mu minota 90 yabanje.


