Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa La Francophonie (OIF), Louise Mushikiwabo, ahangayikishijwe n’imiterere y’ibibazo by’ubutabazi n’umutekano muri Haiti kandi aramagana byimazeyo ibikorwa by’ubusahuzi n’imyigaragambyo by’urugomo, byagaragaye mu mezi menshi mu gihugu cyose, mu gihe imibereho y’abaturage ikomeza kuba mibi mu buryo buteye impungenge .
Nk’uko yi nkuru dukesha Icihaiti.com ivuga, Mushikiwabo yagize ati “Ndashaka kwerekana ubufatanye bwanjye bwose kimwe n’umuryango wose w’igifaransa hamwe n’abaturage ba Haiti bihanganiye ibibazo byinshi bimaze igihe kinini byiyongera ku kibazo cy’ubutabazi kiri hafi. Imbaraga zose, iz’igihugu ndetse n’amahanga, zigomba gukangurwa byihutirwa kugira ngo zishyigikire abaturage ba Haiti kugira ngo imibabaro yabo igabanuke kandi barindwe ikiza kinini cy’ubutabazi ”.
Louise Mushikiwabo arahamagarira abategetsi b’igihugu ndetse n’abafatanyabikorwa bose b’igihugu gushyiraho, vuba bishoboka, uburyo bwo gusubukura itangwa ry’ibikenerwa by’ibanze na lisansi igenewe gukoresha muri serivizi z’ubuvuzi ndetse no kugeza amazi yo kunywa ku bikorwa remezo byose by’igihugu.
Kuva Perezida Jovenel Moise wa Haiti yicwa muri Nyakanga umwaka ushize, iki gihugu nta wundi muperezida kiragira usibye uwabaye uwagateganyo nawe utaratinzeho, ubu kikaba cyugarijwe n’ibibazo bya politiki byabyaye imitwe y’abagizi ba nabi bakomeje guhungabanya ituze n’iterambere by’igihugu.


