Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Mbere yambitswe ipeti rya General (Full) riruta ayandi mu gisirikare cya Uganda.
Ni mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo za Uganda kiri mu kigo cya gisirikare cya Bombo, ukaba wayobowe na se wabo, Gen Salim Saleh wamwambitse inyenyeri ya kane ari kumwe na Madamu we Charlotte Kainerugaba.
Tariki ya 04 Ukwakira ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda yazamuye mu ntera Gen Muhoozi Kainerugaba amuha ipeti rya General, amuvanye ku rya Lieutenant General yari yaramuhaye muri Kamena umwaka ushize.
Icyo gihe cyakora cyo yahise amuvana ku nshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yari yaramuhaye mu mwaka ushize, amusimbuza Major General Kayanja Muhanga na we yahise azamura mu ntera amuha ipeti rya Lieutenant General.
Muhoozi na Muhanga kuri uyu wa Mbere ni bwo bari buze gukora umuhango w’ihererekanyabubasha.
Gen Muhoozi Kainerugaba ku myaka 48 y’amavuko afite, kuri ubu ni we musirikare mu gisirikare cya Uganda (UPDF) wahawe ipeti rya General ari muto kurusha abandi.
Uyu mugabo nyuma yo kwamburwa inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka biteganyijwe ko agomba gukomeza izindi nshingano yari asanganywe zo kuba umujyanama mukuru wa se ku bikorwa byihariye.




Amafoto: @Francis Isano


