Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ingabo za Leta zagabye ibitero byo mu ntera ndende ku bikorwa by’ingenzi bya Ukraine mu rwego rwo kwihorera ku cyagabwe ku kiraro cyo muri Crimea tariki ya 8 Ukwakira 2022.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu itangazo yashyize hanze mu kanya gashize nyuma y’ibitero bitandukanye byagabwe mu bice bitandukanye bya Ukraine mu gitondo cy’uyu wa 10 Ukwakira, yasobanuye ko ibikorwa by’igisirikare cy’iki gihugu ari byo byangijwe.
Yagize ati: “Ibitero bikomeye byifashishije intwaro zirasa kure byagabwe ku bikoresho by’ingufu bya Ukraine, ibigenzurwa n’igisirikare ndetse n’itumanaho.”
Putin yaburiye Ukraine ko niyongera kuyishotora, u Burusiya buzongera kugabayo ibindi bitero. Ati: “Ukraine niyongera kugaba ibitero by’itetabwoba ku Burusiya, hazabaho ibindi bisubizo by’igisirikare bikomeye, bisa n’ibyo kuri uyu wa Mbere.”
Ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero muri Ukraine nyuma y’aho urwego rushinzwe iperereza rwemeje ko abakozi ba Leta ya Ukraine ari bo barashe ku kiraro cya Crimea gifatwa nk’igikorwaremezo cy’ingenzi cyane.

4 Responses
Putin yateguje Ukraine ibindi bitero nyuma y’ibisasu byarashwe mu bice bitandukanye
Ariko putin afite uburwayi? Ese yibukako ariwe wateye Ukraine itamuteye? Ubuse natwe tuzajye muri congo ngonuko abanyamurenge bavuga ikinyarwanda ? Putin agiye gusaza nabi pe.
Putin yateguje Ukraine ibindi bitero nyuma y’ibisasu byarashwe mu bice bitandukanye
Ibyo uribeshya cyane,gusa nta wakurenganya ni cyo kigero cy’ubwenge bwawe. Ukraine ni ikibuga urugamba ruberamo, ntabwo Russia irwana na Ukraine. Iyo biba uko intambara iba yararangiye