Perezida William Ruto yacecekesheje umusemuzi wa Perezidansi ya Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Ruto yacecekesheje umusemuzi wa Perezidansi ya Tanzania, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru yahuriyemo na mugenzi we, Samia Suluhu .

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ukwakira, Ruto watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania kuri iki Cyumweru, nibwo yacecekesheje umusemuzi wari utangiye gusemura ijambo rye arivana mu Cyongereza arishyira mu Giswahili atabimenyeshejwe.

Ruto yahatiwe guhagarika ijambo rye abaza icyo umwe mu bagize itsinda rishinzwe itumanaho rya Suluhu yari arimo. Uyu mugabo yasobanuye ko byari bigamije korohereza itumanaho ry’itangazamakuru ku baturage.

Perezida yongeyeho ati: “Sinzi niba ari ngombwa guhindura, hari umuntu utavuga ururimi rw’icyongereza? Gusa bireke, ndabisubiramo ubwanjye nyuma kuko uraza kumvanga”.

Mbere, Ruto yari yemeye ko yari afite ikibazo mu kuvuga Igiswahili, ari rwo rurimi rwemewe rwa Tanzania nk’uko yi nkuru dukesha urubuga kenyans.co.ke ivuga.

Ati: “Nyakubahwa, mu by’ukuri narwanye n’Igiswahili muri iki gitondo, kuko byamvanze rwose. Munyemerere mvuge ijambo ryanjye mu Cyongereza, kugira ngo numvwe neza”.

Perezida yavuze ko nasura kenshi, azazamura ubuhanga bwe mu rurimi gakondo rwa Tanzania, ari rwo Igiswahili.

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu cya Kenya yijeje mugenzi we wa Tanzania ko azakomeza umubano w’ububanyi n’ububanyi n’amahanga watejwe imbere mu gihe cya manda y’uwahoze ari Perezida, Uhuru Kenyatta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *