Kuri iki Cyumweru, itariki ya 9 Ukwakira, igipolisi cy’u Burundi cyazindutse gisaka imiryango imwe n’imwe yo mu gace ka Kajiji, muri Zone ya Kanyosha, mu Mujyi wa Bujumbura, aho abagize imiryango yasatswe bemeza ko iri saka ryari rigendereye abegereye umuryango wa Alain Guillaume Bunyoni, wahoze ari minisitiri w’intebe n’umuryango w’umugore we, Hyacinthe Bunyoni .
Bivugwa ko muri icyo gitondo cyo ku Cyumweru, abaturage bo mu gace ka Kajiji bagiye kubona bakabona abapolisi binjira mu ngo za bamwe mu bagize umuryango wa Bunyoni n’umugore we bazisaka.
Bati “ Uyu munsi twagiye tubona ibintu bidasanzwe aho igipolisi cyazindutse cyugariza bamwe mu bo mu muryango wa Bunyoni hamwe n’abo mu muryango w’umugore we. Hakaba hakuwe intwaro n’imyambaro y’igipolisi. Bagiye kandi no kwa murumuna wa muka Bunyoni nawo barawusaka no mu yindi mihana yegereye umuryango we.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha UBMNews ikomeza ivuga, aba baturage bakomeza bavuga ko ibi byabatunguye batari biteze ko bishobora kubaho.
Abaturanyi b’uwasanganwe intwaro bavuga ko igipolisi cyahise kimutwara bakaba barindiriye icyo ubutabera bubikoraho. Abaturage bo mu gace ka Kajiji bakaba bavuga ko kuva Bunyoni yava ku rugamba ari imboneka rimwe ko habaho igikorwa nk’icyo cyo gusaka umuryango we kuko kuvuga izina Bunyoni mu minsi ishize wabaga ushaka kuhasiga umutwe kubera igitinyiro yari fite mu gihugu.



2 Responses
Burundi: Abegereye umuryango wa Bunyoni bakozwemo umukwabu utunguranye
…. Ngo kuvuga izina Bunyoni washiboraga kuhasiga ubuzima, . Wa munyamakuru we urasetsa
Burundi: Abegereye umuryango wa Bunyoni bakozwemo umukwabu utunguranye
…. Ngo kuvuga izina Bunyoni washiboraga kuhasiga ubuzima, . Wa munyamakuru we urasetsa