Batatu bari abayobozi muri RURA birukanwe ku mirimo

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yirukanye ku mirimo abayobozi batatu bakoraga mu rwego Ngenzuramikorere (RURA).

Batatu birukanwe nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe barimo Eng. Muvunyi DĂ©o wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi wungirije w’uru rwego ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko aba bayobozi bazize “imyitwarire n’imiyoborere idakwiye”, gusa ntihasobanurwa iyo myitwarire iyo ari yo.

Eng. Muvunyi DĂ©o wari ukuriye bariya bakozi, yari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RURA kuva muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gusimbura Dr Nsabimana Ernest wari umaze kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *