Ubu ni ubutumwa bwa Kavutse Epiphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, iburasirazuba. Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu ushize, mu kagari ka Gakoni hiciwe umugabo wibye ibitoki, agakubitwa kugeza anogotse.
Uyu mujura wari ubisanganwe yafashwe n’irondo yikoreye ibitoki bibiri, ashyikirizwa nyirabyo. Umugore we arebye mu rutoki asangwa koko byaciwe mu kwe aramukubita kugeza anogotse. Ibiri amambu ariko, ni uko nyir’urutoki ni uwitwa Nkusi, akaba n’umukuru w’umudugudu. Akaba yaramukubise abanyerondo barebera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwafashwe yibye agakubitwa kugeza apfuye ni uwitwa Lazaro, udakomoka muri ako karere. Abatuye muri ako kagari bavuga ko atari ubwa mbere akubitiwe kwiba. Bavuga ko yigeze gufatirwa mu myumbati nabwo arakubitwa, nabwo bari bazi ko ataba muzima. Nyuma ngo yigeze no kwiba ihene, nabwo arakubitwa.
Nta kwihanira, umujura aragororwa agakira
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiramuruzi burihanangiriza abihanira, buvuga ko abajura bagororwa bagakira. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Kavutse Epiphanie avuga ko nta gikuba cyacitse, ariko asaba abaturage kwirinda kwihanira. Ati “ikibikomeza ni uko byakozwe n’umuyobozi, ariko nta wemerewe kwihanira. Umujura aragororwa agakira, hari benshi bagiye bajyanwa mu kigo ngororamuco bakagaruka ari bazima”.
Magingo aya, umukuru w’umudugudu wakubise umujura kugeza ashizemo umwuka ari mu maboko ya Polisi, naho umurambo w’umujura uri mu bitaro bya Kiziguro, nyuma uzashyingurwa.
Ingingo ya 151 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, ivuga “Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo urwo rugomo rukozwe bigambiriwe cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.
Kuba uyu yarishwe n’umuyobozi, uzi amategeko kandi ushinzwe kureberera abaturage, ntacyo amategeko ateganya kidasanzwe. Ariko kandi kuba abanyerondo nabo byarakozwe barebera, bashobora gukurikiranwa, nk’abantu batatabaye uri mu kaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ingingo ya 570 ivuga ku kwirengagiza gutabara uri mu kaga. Umuntu wese umenya ko icyaha cy’ubugome kigiye gukorwa ntabimenyeshe inzego kandi byari kubuza cyangwa kugabanya ingaruka zacyo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


