Ikipe ya Le Messager Ngozi iri mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Burundi yirukanye umuzamu wayo wa kabiri, Ndikumana Alain, imushinja kurogesha mugenzi we ubanza mu kibuga, Rukundo Onésime wifuzwaga na Rayon Sports mu Rwanda.
Rukundo usanzwe ari umuzamu w’ikipe y’igihugu, mu kiganiro yagiranye n’urubuga Yaga, yasobanuye ko byose byatangiye ubwo yari yaje mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports. Icyo gihe ngo Ndikumana ni we wasigaye ari umuzamu wa mbere wa Le Messager Ngozi.
Nyuma y’aho kumvikana na Rayon binaniranye, Rukundo yavuze ko yasubiye muri iyi kipe ye, ariko ntiyahita yongera kubanza mu kibuga, kuko Ndikumana ari we wakibanzagamo.

Mu gihe Rukundo yongeye kubanza mu kibuga, ikipe ye yaje gukina na Kayanza United, ibatsinda igitego avuga ko kidasobanutse cyaturutse kuri ‘coup franc’, kuva ubwo atangira gukeka ko Ndikumana yaba yaramugiriye mu barozi ngo ajye yitwara nabi mu kibuga.
Rukundo yabisobanuye ati: “Nyuma nongeye gukina, ariko rero mu mukino waduhuje na Kayanza United natsinzwe igitego kitumvikana kuri ‘coup franc’. Uwo mukino warangiye dutsinzwe igitego kimwe ku busa. Ni uko amakenga yatangiye, yaba kuri njywe no ku bo dukinana. Vyavugwaga ko Alain Ndikumana ashobora kuba akoresha amarozi.”
Aya makenga yatumye Le Messager Ngozi itangira iperereza kugira ngo imenye ukuri kuri aya marozi Ndikumana yakekwagaho, muri telefone y’uyu muzamu wa kabiri bigaragara ko yavuganaga n’umupfumu wo muri Kenya wari waramusezeranyije ko ikipe yabo izajya itsindwa mu gihe Rukundo yabanje mu izamu.
Rukundo yasobanuye ko nyuma yo gusanga muri telefone ya Ndikumana hari ubutumwa yandikiranaga n’umupfumu wo muri Kenya, Le Messager Ngozi yatumyeho abakinnyi bose, yirukana uyu muzamu wa kabiri, imutegeka gusubiza ibikoresho byayo byose.
Muri Kanama 2022 ni bwo Rayon Sports yagiranye ibiganiro na Rukundo wari ugiye gusimbura Kwizera Olivier usigaye akinira muri Saudi Arabia, ariko bikomwa mu nkokora n’umubare munini w’abanyamahanga iyi kipe yari ifite, ifata umwanzuro wo kumureka.



2 Responses
Umukinnyi yirukanwe ashinjwa kurogesha mugenzi we wifuzwaga na Rayon Sports
Harya Bakame nawe ntiyavuzweho kurogana?
Umukinnyi yirukanwe ashinjwa kurogesha mugenzi we wifuzwaga na Rayon Sports
Harya Bakame nawe ntiyavuzweho kurogana?