Me Thierry Kevin Gatete aratangaza ko igikorwa cyo kuvugurura itegeko nshinga ngo perezida Kagame azabashe kwiyamamaza mu yindi manda ari kintu gishobora kuzateza ikibazo u Rwanda .
“ Nubwo nzi neza ko ari cyo Abanyarwanda benshi bifuza numva ntatuje kubera igitekerezo cyo kugira itegeko nshinga iry’umuntu .”, uwo ni Me Thierry Kevin Gatete mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.
Muri Nyakanga 2015, uyu Me Kevin Gatete, wunganira abandi mu mategeko akaba impuguke mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, yigeze kugera imbere y’Urukiko rw’Ikirenga aje kunganira ishyaka Democratic Green Party of Rwanda mu kirego ryari ryatanze risaba ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ritakorwaho ubwo hitegurwaga kurivugurura.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri shyaka rikaba ritarifuzaga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavugururwa ngo perezida Kagame azabashe kongera kwiyamamariza gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe kuwa 04 Kanama 2017.
Me Gatete akaba yabwiye Jeune Afrique ko guhindura itegeko nshinga ari ukurema akaga mu bihe bizaza, aho yakomeje agira ati: “ Nubwo u Rwanda rufite umuperezida mwiza ntawugomba gufatwa nk’utasimburwa .”
Me Kevin Gatete yasoje ikiganiro cye atangaza ko we atifuza ko mu mateka hazavugwa ko nta jwi ritabonaga ko ari ngombwa guhindura itegeko nshinga ryumvikanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


