Umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni ku bikorwa byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umugore we Charlotte Nankunda Kutesa agira igitsure cyinshi ku buryo iyo bari kumwe aba ameze nka Jenerali w’inyenyeri eshanu.
Gen Muhoozi yabigarutseho yabikomojeho ku wa Mbere ubwo yari kuri Sky Hotel i Kampala, mu musangiro wamuhuje n’abamushyigikiye mu rwego rwo kwishimira ipeti rya General aheruka guhabwa na se Museveni.
Ku munsi w’ejo ni bwo yambitswe iri peti riruta ayandi na Gen Salim Saleh usanzwe ari we wabo afatanyije n’umugore we, Charlotte Nankunda Kutesa Kainerugaba.
Gen Muhoozi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umusangiro yari yateguye, yashimiye uyu mugore we usanzwe ari umukobwa wa Sam Kutesa wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda kubera uburyo atahwemye kumuba hafi kuva mu myaka 23 ishize.
Ati: “Ndasoza nshimira umugore wanjye. Uyu munsi mu by’ukuri twishe urubozo aba bagore. Twabagumanye kuva saa kumi n’ebyiri z’igitondo, njye na Gen [Kayanja] Muhanga. Umunsi wose ntabwo bigeze baruhuka, twiriwe tugendana muri gahunda zacu.”
Yakomeje agira ati: “Ndamushimira (Charlotte) ku bw’urugendo rwacu turi kumwe twatangiye mu myaka 23 ishize, kubera ko ninjiye mu gisirikare bya nyabyo ku wa 14 Kanama mu 1999. Twari tumaze ibyumweru bitatu dushyingiranwe hanyuma nurira indege njya Sundhurst (mu Bwongereza). Ntabwo twigeze tunagira ukwa buki. Nahise ninjira muri ubwo buzima; ariko yambaye hafi.”
Gen Muhoozi Kainerugaba yaboneyeho gushimagiza umugore we yise umunyembaraga cyane, anahishura ko ari umunyagitsure cyinshi.
Ati: “Anshingikira mu buryo bukomeye. Murabona ari umugore ucecetse cyane, ariko ndababwiza ukuri ko iyo tugeze mu rugo urugi rufunze, ahita ahinduka Jenerali w’inyenyeri eshanu.”
Yunzemo ati: “Mba ngomba rero kubaha cyane…rero mwagumanye umugore wanjye igihe kirekire; ndabasaba rero byibura kureka nkagenda mbere y’uko uyu munsi mpurira n’ibibazo imuhira.”
Gen Muhoozi na Charlotte Nankunda mu myaka 23 bamaze babana nk’umugabo n’umugore, bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri (Kenshuro & Ihunde Kainerugaba) n’umuhungu umwe (Ruhamya Kainerugaba).


