Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda abona amagambo abategetsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) asa n’agamije kubangamira ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC.
Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasabwe kuvuga ku makuru yavuzwe ko abakomando 150 b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica binjiye muri RDC.
Ni amakuru yakurikiye impuruza yo ku wa 23 Nzeri 2022 yatanzwe na Ambasaderi wa RDC muri Centrafrica, Esdras Kambale Bahekwa, wavuze ko ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa zikorera mu bice byegereye igihugu cyabo, bityo ko zacyinjiramo byoroshye.
Mukuralinda yasubije ko aya ari amakuru adafite ishingiro, kuko ngo ntabwo igihugu gishobora kohereza ingabo 150 mu gihugu kinini nka RDC kibanyujije muri Centrafrica kuko hari intera ndende.
Yagize ati: “Ubwo se wafata abantu 150 b’abakomando, bakinjirira muri Centrafrica ruguru, baba bajya he? Kuko Congo ni nini. Reba Centrafrica aho iri. Tuvuge da! Bagiye gufatanya n’abo bavuga ngo bari muri Est ya Congo; Bukavu na Goma. Reba kuva muri Centrafrica kugira ngo uzambuke ujye gutera inkunga abo bandi bavuga, ni ishyamba rihari. Reba kugira ngo uve Centrafrica ujye i Kinshasa, ubanza hari ibilometero nk’2000 kugira ngo uzagereyo. Abantu 150 baba bagiye hehe?”
Yasanishije aya makuru n’andi magambo yatangajwe n’abanyapolitiki bo muri RDC harimo n’icyemezo cy’Inteko zishinga amategeko zayo cyo kwanga kwitabira inama y’ihuriro mpuzamahanga ry’Inteko zo ku Isi (IPU) iri kubera i Kigali guhera kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022, ngo kubera ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.
Mukuralinda yatangaje ko aya magambo yose akomeje gutangazwa n’abo muri RDC mu gihe abakuru b’ibihugu byo muri EAC bafashe ibyemezo bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’iki gihugu no mu karere muri rusange.
Ibi byemezo birimo gusaba Leta ya RDC kugirana ibiganiro n’imitwe yitwaje intwaro yemeye kuzirambika n’uko ibihugu bigize EAC bizohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC zizajya kurwanya iyanze kuzirambika, u Rwanda rwo rukazazishyira ku mipaka yarwo na RDC.
Yagize ati: “Ibyemezo byafashwe nibareke bishyirwe mu bikorwa. Naho gukomeza kuvuga ngo byagenze gutya! Ibyo ngibyo ahubwo navuga ko usa n’aho ushaka kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo kiba cyafashwe.”
Mukuralinda abona ko mu gihe RDC itegereje iyubahirizwa ry’ibi byemezo yakabaye iceceka, aho gukomeza umukino wo kwegekanaho amakosa. Yifashishije ijambo Perezida Kagame yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye rigira riti: “Umukino wo kwegekanaho amakosa ntacyo ukemura.”


