Umwami Charles III azambikwa ikamba ku mugaragaro mu rusengero rw’ibwami rwa Westminster Abbey ku ya 6 Gicurasi umwaka utaha, mu birori ingoro ya Buckingham ivuga ko “bizaba bijyanye n’igihe” .
Mu itangazo ryayo, Ingoro yemeje ko Charles azambikwa ikamba mu birori bizayoborwa na Arkiyepiskopi wa Canterbury, ari kumwe n’umugore we, Camilla. Yongeyeho ko kwimikwa bizagaragaza uruhare rw’ubwami muri iki gihe nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.
Iri tangazo rije mu gihe havugwa ko umuhango wa Charles uzaba mugufi kandi nta bikabyo nk’uwamaze amasaha atatu ubwo nyakwigendera Umwamikazi Elizabeth wa II yambikwaga ikamba.


