Uruhererekane rw’imodoka za gisirikare za FARDC rwaguye mu gico cy’inyeshyamba za Twirwaneho kuri uyu wa Mbere ushize hagati ya Mikenge na Minembwe, aho bivugwa ko igisirikare cyabashije gusubiza inyuma izo nyeshyamba ariko abasirikare bamwe bakahakomerekera .
Kurasanaho kwabaye icyo gihe kwakomerekeyemo abasirikare ba FARDC batavuzwe umubare. Ingabo za leta zivuga ko zakomeje urugendo rwazo zerekeza i Minembwe nyuma yo gusubiza inyuma inyeshyamba.
Usibye abakomeretse, inka eshatu nazo zahitanwe n’amasasu. Amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko mu gusubira inyuma nyuma y’amasaha macye zerekeza muri Mikenge, imodoka za FARDC zahuye na bariyeri yari yashinzwe n’abaturage ku muhanda ugana Kalingi.
Abo baturage nk’uko tubikesha Mediacongo.net bari bari mu myigaragambyo isaba gusimbura umutwe w’ingabo za FARDC muri icyo gice. Byabaye ngombwa ko izo modoka zishaka indi nzira kugirango zikomeze aho zari zigiye.
Muri Minembwe ngo hakaba hamaze minsi hari ikibazo cy’umutekano gikomoka ku bitero bya FARDC ku mutwe w’inyeshyamba za Twirwaneho, uvuga ko ugamije kurinda abaturage b’Abanyamulenge.
Ni ibikorwa bya gisirikare bitavugwho rumwe n’abayobozi b’ibanze basaba ko umutwe w’ingabo za FARDC zihakorera wahindurwa bawushinja kugaba ibitero ku basivili muri Kalingi na Kivumu, ndetse no gukorana n’inyeshyamba za Mai-Mai.
Ku ruhande rwa FARDC ariko, ishinja abo bayobozi na sosiyete sivile yaho, gukorana n’umutwe wa Twirwaneho n’abaterankunga bawo mu guhungabanya iki gice.


