Museveni yashyizeho umusimbura wa Lt Gen Muhanga aheruka guha inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yagize Maj Gen Dick Olum umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zirwanira mu misozi amusimbuje Lt Gen Kayanja Muhanga wahoze aziyobora.

Maj Gen Dick Olum kandi Museveni yanamuhaye kuba Umuyobozi w’Ingabo za Uganda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ziri gufatanya n’iz’iki gihugu mu bikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ibi bikorwa bizwi nka Operation Shujaa, Ingabo za Congo Kinshasa na Uganda ziri kubikorera mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kuva mu Ugushyingo umwaka ushize.

Lt Gen Muhanga, Olum yasimbuye; aheruka kugirwa na Perezida Museveni Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka asimbuye umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba wari umaze umwaka umwe akora izo nshingano.

Dick Olum yari asanzwe akorera muri Congo Kinshasa, dore ko ari umwe mu basirikare bayoboye Operation Shujaa.

Uyu musirikare w’imyaka 51 y’amavuko kandi kuva muri 2017 yanabaye umujyanama wihariye mu bya gisirikare (deffence attachĂ©) muri Ambasade ya Uganda i Kinshasa.

Ni inshingano yahawe mu gihe yari asanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo za Uganda ikorera mu karere ka Moroto. Mbere y’aho (hagati ya 2013 na 2014) bwo yari Umuyobozi w’Ingabo za Uganda zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia (AMISOM) mbere yo gusimburwa na Maj Gen Sam Kavuma.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *