Umuvugizi wungirije wa guverinoma y’u Rwanda usanzwe ari n’inzobere mu mategeko, Alain Mukuralinda, yasobanuye impamvu Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid atakurikiranweho icyaha yavuzweho na Perezida Paul Kagame cyo gucuruza abakobwa.
Tariki ya 30 Mata 2022 ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango FPR Inkotanyi, Perezida Kagame yahishuye ko Prince Kid watawe muri yombi na RIB tariki ya 25 y’uko kwezi akekwaho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bagera ku 10.
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yibajije ku mikorere y’ikigo Rwanda Inspiration Backup cy’uyu musore, cyateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko Prince Kid yashukaga abakobwa baryitabiraga hanyuma akabacuruza.
Yagize ati: “Cyabayeho gite? Ntikigira amategeko akigenga? Ntikigira abagikurikirana? Ariko umuntu [Prince Kid] yihangiye umurimo, ahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza, akabanza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha.”
Soma iyi nkuru https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yavuze-ko-abakobwa-Prince-Kid-akurikiranweho-guhohotera-barenga
Impamvu atakurikiranweho iki cyaha
Mukuralinda mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yabajijwe impamvu ubushinjacyaha bwashinje Prince Kida ibindi byaha bitarimo icyo gucuruza aba bakobwa.
Umuvugizi wungirije wa guverinoma yasobanuye ko iperereza ari ryo ryatumye iki cyaha gikurwa mu byo uyu musore yakurikiranweho n’ubushinjacyaha, kuko bibaho ko ibyaha umuntu akurikiranwaho byagabanyuka cyangwa bikiyongera, bitewe n’ibyabonewe ibimenyetso.
Ati: “Niba rero Perezida yaravuze ati ‘njyewe muri raporo nahawe cyangwa se mu byo numvise, bavugagamo ibi n’ibi, n’ibi’, abantu babyumve neza 1000%. Ntabwo ari we ugena ibyo ubushinjacyaha bujyana mu rukiko. Ntabwo ari we utegeka ibyo umucamanza ari buburanishe.”
Mukuralinda yakomeje ati: “We yatubwiye muri rusange nk’umuyobozi mukuru w’igihugu, ugomba gukorerwa raporo z’ibyabaye mu gihugu, nk’umuturage w’Umunyarwanda na we wumvise ibintu, ariko ntiyigeze abwira ubushinjacyaha ngo numvise ibi n’ibi, n’ibi, kandi ndabasabye ni byo bigomba kugumamo.”
Urubanza rwa Prince Kid mu mizi rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 5 Ukwakira, mu muhezo, aho yashinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina. Umwanzuro warwo uzasomwa ku ya 28 Ukwakira.


