Umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) washinje ishyaka Ensemble yatewe n’umuvandimwe we Soriano Kitanika Abraham usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Abadepite 34 bahagarariye igice cya Grand Katanga kigizwe n’intara ya Haut Katanga [iwabo wa Katumbi), Haut-Lomami, Lualaba na Tanganyika, kuri uyu wa 11 Ukwakira bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko bakomeje gushyigikira ihuriro Union Sacrée ryatangijwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi.
Aba badepite barimo Soriano batangaje ko bashingiye ku byemezo bafatiye mu nama yabahuje tariki ya 7 Ukwakira, bazanashyigikira kandidatire ya Perezida Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka w’2023.
Mu mpamvu bagaragaza zatumye bashyigikira Umukuru w’Igihugu cyabo harimo umuhate yagize mu kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.
Bavuga kandi ko banyuzwe n’ijambo Perezida Tshisekedi yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 77, iherutse kubera i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Depite Soriano na bagenzi be batangaje ko bashyigikiye kandidatire ya Tshisekedi mu gihe bivugwa ko Katumbi na we ateganya kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri aya matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Ibi birerekana ko Depite Soriano by’umwihariko atazashyigikira murumuna we wanashatse kwiyamamariza uyu mwanya mu mwaka w’2018 ariko ntibimukundire bitewe n’ibibazo yari afitanye n’ubutegetsi bwariho.



