Huye: Uwari ukurikiranweho kwica mushiki we yakatiwe igifungo cya burundu

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Ukwakira 2022, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Ntakirutimana Domitien, w’imyaka 58, icyaha cyo kwica mushiki we w’imyaka 35 witwa Mukarutagengwa ImmaculĂ©e amutemesheje umuhoro, rumuhamya icyaha maze rumuhanisha igifungo cya burundu no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu yari afite mu gihugu .

N’ubwo uregwa yaburanye yemera icyaha agasaba imbabazi, urukiko rwari ruri mu Kagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye, ahabereye icyaha, rwamuhanishije icyo gifungo cya Burundu nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, kubera ubugome yagikoranye n’ingaruka cyateye ku muryango.

Nk’uko tubikesha Ubushinjacyaha Bukuru, iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 02 Kamena 2022 mu gihe cya saa kumi z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku muharuro w’aho mushiki we yari atuye abana na nyina.

Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yamutemye mu mutwe no mu ijosi inshuro nyinshi agahita apfa, akoresheje umuhoro kubera ko ngo yari amaze iminsi agurisha ubutaka bw’iwabo afatanyije na nyina ntibagire ikintu bamugenera.

Icyaha cy’ubwicanyi yari akurikiranyweho gihanishwa igifungo cya burundu, nk’uko biteganywa n’ingingo y’107 y’Itegeko nÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *