Guverinoma y’u Rwanda iri mu bihugu byo hirya no hino ku Isi byamaze gutora umwanzuro wamagana u Burusiya ku cyemezo buheruka gufata cyo kwiyomekaho uturere tune twahoze ari utwa Ukraine.
Ku itariki ya 30 Nzeri ni bwo Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ku mugaragaro ko uduce tune twari dusanzwe ari utwa Ukraine twamaze guhinduka utw’igihugu cye.
Ni nyuma y’amatora ya kamarampaka yabaye mu kwezi gushize yo kwemeza niba utu duce twa Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia tugomba guhinduka utw’u Burusiya, nyuma y’uko Ingabo zabwo zitwambuye iza Ukraine.
Perezida Vladimir Putin mu ijambo yavugiye mu biro bye i Moscou, yashimye abatuye muri turiya duce ku bwo gukora amahitamo yabo.
Ati: “Ibyavuye mu matora birazwi, bizwi neza. Abaturage bakoze amahitamo yabo, n’ubwo kamarampaka yamaganwe nk’itemewe n’abo mu burengerazuba n’impuguke mu by’amategeko. Ndabizi ko Inteko ishinga amategeko izashyigikira uturere tune dushya tw’u Burusiya kuko ibi ari ugushaka kw’amamiliyoni y’abaturage.”
Perezida Putin yakomeje avuga ko ibyavuye muri ariya matora ari “uburenganzira karemano” bw’abatoye.
Perezida w’u Burusiya yemeje ku mugaragaro turiya duce nk’utw’u Burusiya, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bari barahiye ko batazigera na rimwe badufata nk’utw’u Burusiya.
Icyemezo cyo kwigarurira turiya turere kandi cyatumye kuri uyu wa Gatatu i New ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hateranira Inteko Rusange yatorewemo umwanzuro wamagana kuba u Burusiya bwaratwigaruriye.
Ni umwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 143 birimo n’u Rwanda, bitanu birawurwanya na ho 35 byiganjemo ibya hano ku mugabane wa Afurika bihitamo kwifata.
Mu bihugu byarwanyije uriya mwanzuro harimo u Burusiya, u Bushinwa, Koreya ya Ruguru, Belarus, Syria na Nicaragua.
Mu byahisemo kwifata harimo Algeria, Armenia, Bolivia, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Congo-Brazzaville, u Bushinwa, Cuba, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Guinée-Conakry, Honduras, u Buhinde, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Leao, Lesotho, Mali, Mongolia na Mozambique.
Hifashe kandi Namibia, Pakistan, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sri Lanka, Sudani, Tajikistan, Thailand, Togo, Uganda, Tanzania, Uzbekistan, Vietnam na Zimbabwe.
U Rwanda rwahuje imbaraga n’ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, u Buyapani, Singapore, Canada n’ibindi.
Kuba u Rwanda rwatoye uriya mwanzuro bisobanuye ko ruri mu bihugu bigitsimbaraye ko turiya turere tune tukiri utwa Ukraine.
Ni mu gihe Perezida Vladimir Putin aheruka gutangaza ko abadutuyemo bagomba gihinduka Abarusiya by’iteka.
Yavuze ko by’umwihariko abayobozi ba Ukraine bakwiye guha “icyubahiro gikomeye” kiriya kimenyetso cy’ugushaka kwa rubanda, yungamo ko u Burusiya buzarinda ubutaka bwabwo ku kiguzi icyo aricyo cyose mu rwego rwo ’guha imibereho itekanye” abaturage babwo.
Putin kandi yavuze ko azubaka bundi bushya imijyi yagizwe amatongo n’intambara yo kwigarurira turiya duce, ndetse akanateza imbere ibikorwaremezo, ubuzima ndetse n’uburezi. Yavuze kandi ko azaharanira umutekano kugira ngo abaturage bose bumve bashyigikiwe n’igihugu cyabo.

22 Responses
U Rwanda mu banze gushyigikira icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce 4 twa Ukraine
Ntabwo ar’ibihugu byatoye,hatoye umuntu ku giti cye,urugero uRwanda rutoye twatora dushyigikiye Russia ko ikubita bariya biyemezi.ujye ukurikira ibiganiro bya Dr Rusa Bagitishya nibwo uzasobanukirwa

Umva nkubwire muri UN ntabwo hab’umuntu,hab’igihugu kihagarirwa n’umuntu rwizeye kdi atora mujwi ry’iguhugu ntabwo ari umuntu kugiti cye

Ubwo nge ntago ndi umunyarwanda kuko nge nashyigikira Rusi

Niba wemera Dr Rusa uzagende akuyobore nakubwira iki.

Kuba Rwatoye Oya sibyo bivugako njyewe ubwanjye ntashigijiye Uburusiya.ahubwo n’amaraso yanjye nayamena nkajya kurwanya abashenzi b’abanyamerika

Ko mwanditse ko u bushinwa bwanze umwanzuro s mukongera mukavuga ko buri mubihugu byifashe ubwo biteye bite….

Nishimiye leta y’igihugu cyanjye yamaganye icyemezo cy’uburusiya cyo kwigarurira intara za Ukraine.
Uburusiya bwabangamiye cyane amahitamo ya Ukraine.Gushigikira uburusiya n’ugushigikira igitugu no kwirengagiza amahitamo y’abanyantegenke

U Rwanda ni igihugu kiyobowe neza, kdi abayobozi bacu Bazi amategeko mpuzamahanga no kurwanya akarengane. URwanda rwatoye neza, kdi Uri rubanza n’umwana yaruca. Ingoma zigitugu nkiza Putin ntabwo zifite umwanya mu kinyagihumbi turimo.

Bice putin ataratwotsa nahubundi birakomeye cyane mwabantumwe ngwiyagatatu yisi!

NAJYENASHI GIKIRA UBURUSIA PUTINI NIGIHANGAGE NAHO AMERIKA IKORA IBIBIBYINSHI PUTININAKOMEZE

Jyesinkunda intambara kubeelako icuyankozendakizi abobaturagebapfa bazirubusa nugusaba omwana