Ibiro bya Leta y’u Bwongereza bishinzwe umutekano w’imbere byasohoye raporo igaragaza ko mu gihe cy’amezi 14, abimukira batarageza ku myaka 18 y’amavuko bari baracumbikiwe mu mahoteli baburiwe irengero.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko kuva muri Nyakanga 2021 kugera muri Kamena 2022, mu Bwongereza hinjiye abimukira b’abana 1606 barimo n’abafite imyaka 11 y’amavuko batari kumwe n’abakuru, bajyanwa mu macumbi y’amahoteli.
Kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kanama 2022, abana 181 baburiwe irengero, ariko nyuma haboneka 65, abandi 116 basigaye ntibaboneka.
Umuryango ECPAT urengera abana utewe impungenge n’uko aba bana baba barajyanwe gukoresha imirimo y’ubucakara, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi nshingwabikorwa wawo, Patricia Durr.
Patricia yagize ati: “Bashobora kuba bari gukorera kure mu masambu y’urumogi, mu ruganda, bakoreshwa imirimo y’ubucakara yo mu rugo. Hari ibyago by’uko aba bana baba bakoresha imirimo igoye. Bashobora kuba bari gukorerwaho ibyaha, cyangwa basambanyirizwa mu nzu zifunze.”
Uyu muryango usaba u Bwongereza gushaka ubundi buryo bwajya bwakiramo aba bana, butabashyize mu mahoteli kuko ubona umutekano waho utizewe.


