U Burundi bwagaragaje ko gukemuka kw’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikiri kure

Sangiza iyi nkuru

Abakurikirana hafi iby’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko kuba batanu mu badepite b’Abarundi bari mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bataritabiriye inama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali ngo kubera umutekano ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuti w’ibibazo ibihugu byombi bifitanye ushobora kuba atari uwa hafi aha.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo umukuru w’Inteko Daniel Kidega yahamagaraga abadepite ba buri gihugu, ku ruhande rw’u Burundi hagaragaye abadepite bane bonyine.
Urutonde rwaburagaho batanu batagaragaye i Kigali ku mpamvu zitasobanuwe, gusa mu kiganiro n’abanyamakuru Daniel Kidega yavuze ko aba badepite bari bamugejejeho ikibazo cy’umutekano batizeye mu gihe bakwitabira inama y’i Kigali.
Bagenzi babo bo mu Rwanda bo babaye nk’abirinda kwerura ngo bavuge ikibazo uko gihagaze.
Hakunze kuvugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi
Hashize iminsi itari mike umwuka utari mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi, u Burundi bushinja ubutegetsi bw’u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke ukunze kugaragara mu Burundi.
Aba badepite batitabiriye inama bakaba biyongereye ku bandi bategetsi bo mu gihugu cyabo bakomeje kuvugira ku karubanda ko u Rwanda ruri ku isonga y’ibibazo bafite.
Mu nama y’abakuru b’ibihugu y’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali, intumwa z’u Burundi zanze kuyitabira impamvu bavuga zidatandukanye n’izaba badepite.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubuyobozi bwa EALA busa n’ubuvuga ko kutaboneka kwa batanu mu bahagarariye u Burundi atari ikibazo gikomeye cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *